NEWS
Burera : Bagore bavuga ko babangamiwe n’abagabo barwanira ibiryo batanahashye
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Burera bavuga ko babangamiwe n’abagabo babo babatererana mu rugendo rwo guhangana n’imirire mibi no guhashya igwingira, ahubwo hakaba hakiri bamwe mu bagabo batsimbaraye ku ngeso yo guhungabanya umutekano w’urugo bamena n’ibyo batekewe batahashye.
Mu buhamya bagaragaza ko bamwe mu bagabo banze guhindura imyumvire ku buryo hari bamwe mu bagabo bagitinyuka kuka inabi abagore babo ngo batetse ibyo kurya bibi kandi ayo bakorera bayatsinze mu kabari.
Muri aka Karere ka Burera habonekamo amafi manini n’indagara kubera Ikiyaga cya Burera, hakaba n’amagi menshi, imboga n’imbuto byunganira ibinyamafu bhaboneka, ariko ngo haracyari bamwe mu bagabo babigurisha bakayinywera aho guharanira indyo yuzuye mu ngo zabo.
Mukandoli Eugenie wo mu Murenge wa Kinyababa muri aka Karere ka Burera, yavuze ko bamwe mu bagabo banze guhinduka kubera kutumva neza ko gufatanya n’umugore ari ukwifasha.
Yagize ati: “Kuri ubu ikibazo ahantu kiri, kandi kuri bamwe banze guhinduka, ni uko hari bamwe mu bagabo batari bumva neza ko gufasha umugore gushaka indyo yuzuye atari iby’umugore wenyine, ahubwo amafaranga cyangwa se amagi babonye bakijyanira mu tubari bituma abana bacu bagaragara mu mirire mibi.”
Mukandoli akomeza avuga ko hari n’abagabo bava guca inshuro aho kujyana amafaranga bakoreye bagahitira mu kabari na bwo ngo bataha bakaza bahungabanya umutekano kugeza n’ubwo bamena ibyo abagore baba bateguye.
Yagize ati: “Ino haracyari ya ngeso mbi yahoze kera aho abagabo batera imigeri inkono ku ziko ngo batetse ibyo badashaka. Waba wasoromye utwo tuboga ntuturye n’abana bakaburara. Ubwo urumva uwo muryango wagira abana bari mu mirire myiza?”
Bigirimana Donata, avuga ko nubwo hari abigize indakoreka, bamwe mu bagabo bo muri Burera biyemeje kurwanya imyumvire idahwitse ndetse akaba anenga bagenzi be badakozwa ibyo gufatanya n’abagore mu kurera abana.
Yagize ati: “Abagabo baramutse babyumvise, kumva ko kugura indagara bitagayitse, kugura igi ukarijyana mu rugo ntacyo bitwaye. Imirire mibi itera igwingira ry’abana ishobora kugabanyuka, abo bose rero babona ifi bakayirira mu kabari bakibagirwa abana turabanenga.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Theophile, avuga ko muri rusange imyumvire ku mirire yazamutse aho abaturage bumvise neza akamaro ko kurya imboga, imbuto n’ibikomoka ku matungo.
Ibyo ngo byatanze umusaruro mwiza bituma n’imibare y’igwingira igabanyuka, ariko kandi asaba abagabo gukomeza gufatanya n’abagore babo mu gutegura indyo yuzuye.
Yagize ati: “Kuri ubu dushyira imbaraga nyinshi mu kwigisha abaturage hagamijwe guhindura imyumvire yabo mu gutegura indyo yuzuye, kandi koko Akarere ka Burera ni kamwe mu Turere tweza kandi dufite n’ikiyaga kirimo amafi, tworora amatungo y’ingeri zose, tubona amata n’amagi. Kuri ubu rero dukomeza gushishikariza ababyeyi ubufatanye mu kurwanya igwingira.”
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2024 bwasanze Akarere ka Burera kageze kuri 29,4% ku bijyanye n’igwingira ry’abana.