NEWS
Burera: Arasabwa miliyoni 15 Frw yo kuvuza umwana ufite urutirigongo rwahetamye
Mutwaranyi Jean de Dieu, umubyeyi w’abana bane, ahangayikishijwe n’ikibazo cy’umwana we w’umukobwa ufite uburwayi budasanzwe bwatumye ahetamishwa urutirigongo. Uyu mwana w’imyaka 12 akeneye nibura miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo avurwe.
Uyu mubyeyi utuye mu Mudugudu wa Kidaho, Akagari ka Gitega, mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, aratabaza abagiraneza ngo bamufashe kubona ayo mafaranga. Kugeza ubu, ngo agurishije ibintu byose yari afite kugira ngo avuze umwana, ariko birangiye amikoro amushiranye ndetse akaba abayeho mu ikode.
Mutwaranyi yavuze ati: “Ubu undeba mba mu bukode kuko nagurishije utwanjye twose ngo mvuze umwana wanjye. Ubu ndabazwa miliyoni 15 n’ibihumbi 120 by’amafaranga y’u Rwanda, amikoro yaranshiranye mpereye ku turima data yari yampaye. Naravuje ndaruha cyane ndasaba ko Leta cyangwa se undi muvugizi akampuza n’abagiraneza.”
Yongeraho ko yatangiye kumuvuza hakiri icyizere cyo gukira, ariko nyuma y’igihe uburwayi bukarushaho gukomera, bikarangira bimugejeje ku bitaro bya CHUK, aho bamubwiye amafaranga menshi akenewe kugira ngo avurwe mu Buhinde. Nyuma y’uko ibyo bimusabye amafaranga yarenze ubushobozi bwe, yahise areka gukomeza kuvuza umwana.
Yagize ati: “Ngeze muri CHUK bambwiye amafaranga akenewe kugira ngo njye kuvuza mu Buhinde uyu mwana wanjye nsanga ari ikirenga mpita ngwa igihumura kuko nawe urabona niba utwanjye naratumariye mu kuvuza uyu mwana nahise nta umutwe. Uyu mwana ikintera agahinda ni uko mu ishuri ahora aba uwambere abagiraneza bangoboka ni ukuri.”
Nyina w’uyu mwana, Musabyimana, avuga ko imitungo yabo yashize kubera kugerageza kumuvuza, bikaba byaratumye basuhuka bakava aho batuye baza kwigira i Burera. Avuga ko kubera ibyago byabahuye nabo, bagizwe abakene burundu.
Ati: “Twavuje tujya kumugoroza mu byuma ariko byaranze biba iby’ubusa, ahasigaye ni Nyagasani n’abantu.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mwanangu Theophile, yavuze ko ubuyobozi buterwa agahinda n’iki kibazo ariko ngo bagerageza gufasha umuryango we mu mibereho isanzwe. Ati: “Uyu muturage tumufasha mu buryo bubiri, hari ukumufasha mu buzima bwa buri munsi kugira ngo umuryango we ukomeze kumererwa neza kuko batishoboye. Ku kijyanye n’ubumuga bwuriya mwana tugiye kumukorera ubuvugizi haboneke ubushobozi uriya mwana avuzwe.”
Kugeza ubu, Mutwaranyi ari gukomeza gusaba Leta n’abagiraneza ngo bamufashe kubona ubushobozi bwo kuvuza umwana we.