NEWS
Bukavu: Wazalendo bakozanyijeho na AFC/M23

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), mu mujyi wa Bukavu, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe 2025, habaye imirwano ikaze hagati y’umutwe wa M23 n’imitwe ya Wazalendo. Ayo makuru yemeza ko izi mpande zombi zahanganiye mu gace ka Karhale/Camp TV, gaherereye muri Komini ya Kadutu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru avuga ko abarwanyi ba Wazalendo, bamaze iminsi bihishe mu misozi ikikije Bukavu, batangiye ibitero bigamije gutera ubwoba, kwica, gusahura abaturage no kwihimura kuri bamwe bavugwaho gushyigikira M23.
Ibi byateje umutekano mucye muri ako gace, ariko byahise bihosha nyuma y’uko abarwanyi ba M23 babashije gutabara, bigatuma Wazalendo bahungira mu misozi.
Muri iki gihe, AFC/M23 ikomeje kurinda umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, nubwo itarashyira hanze itangazo ku bijyanye n’ibi bitero bya Wazalendo. Gusa, uko bisanzwe, M23 isanzwe itangaza ko ikurikirana aho amasasu aturuka kugira ngo ikumire ibitero bihungabanya abaturage.
Umutwe wa Wazalendo ukomeje kugaragaza ubushyamirane na Leta ya RDC, aho umubano wayo n’ingabo za FARDC utifashe neza muri iyi ntambara yo kurwanya M23.
Hari amakuru avuga ko FARDC yagiye ihura n’akaga mu rugamba, ku buryo hari intwaro za Leta zimaze kugwa mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro, igize ihuriro rya VDP (Les Volontaires pour la Défense de la Patrie).
Si ibyo gusa, kuko kuri uyu wa 3 Werurwe, Wazalendo ifatanyije na FARDC ndetse n’ingabo z’u Burundi bagabye ibitero ku Banyamulenge mu bice bya Magaja, Bikirikiri, Kabara na Hanzi, mu gace ka Bibokoboko, mu karere ka Fizi. Iyi mirwano irakomeza gutera impungenge ku mutekano w’aka gace, aho abaturage bakomeje guhungira ahantu hatandukanye.
Hakomeje gutegerezwa umwanzuro w’iyi mirwano n’uko Leta ya RDC izabyitwaramo mu gihe umutwe wa M23 ukomeje gukaza ingamba zo kurinda Bukavu.