Connect with us

NEWS

Bukavu: M23 yateguye umuganda

Published

on

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wateguye umuganda mu mujyi wa Bukavu uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu muganda rusange uzwi nka ‘Salongo’ mu burasirazuba bwa RDC wemerejwe mu nama abahagarariye M23 bagiranye n’abayobozi ba sosiyete sivile zikorera muri Bukavu.

Biteganyijwe ko uyu muganda uzaba tariki ya 20 Gashyantare 2025. Abaturage bose basabwe kuzawitabira, cyane ko uzakorerwa imbere y’ingo zabo n’ahandi hahurira abantu benshi.

Undi mwanzuro wafatiwe muri iyi nama yabereye muri Hôtel New Riviera, ni uwo gusaba abafite intwaro bihishe mu ngo i Bukavu ko bazirambika, bakishyikiriza M23.

M23 kandi yasabye abaturage b’i Bukavu gusubukura ibikorwa by’ubucuruzi, ibamenyesha ko izakomeza kubarindira umutekano kuko idateze kuva muri uyu mujyi.

Abarwanyi ba M23 bagenzura umujyi wa Bukavu kuva tariki ya 16 Gashyantare 2025. Kuri uyu wa 18 Gashyantara bafunguye inzira yo mu Kiyaga cya Kivu ihuza Bukavu na Goma.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *