Connect with us

Uncategorized

Bruce Melody azataramira abazitabira Rwanda Day.

Published

on

Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie niwe byamaze kwemezwa ko azataramira abazitabira Rwanda Day izaba tariki ya 02 kugeza kuri 03 gashyantare 2024  mu mujyi wa Washington.

 

 

Bruce Melodie niwe wamaze kwemezwa ko azataramira abazitabira Rwanda Day

 

 

 

Abinyujije k’urubuga rwa Rwanda Day nibwo yemeje ko azataramira Abanyarwamda n’inshuti zarwo ko kuri 02 kugeza kuri 03 gashyantare 2024 atumiye Abanya Rwanda n’inshuti zarwo kuzitabira icyo gikorwa gitangirwamo ibitekerezo byo kubaka igihugu ndetse abitabiriye bagataramirwa n’abahanzi batandukanye ni muri urwo rwego rero na Bruce Melodie yatumiwemo kuzabasususrutsa ndetse yifashishije amashusho yatangajeko rwose imyiteguro yacyo ayigeze kure asaba abantu kuzitabira ndetse tukiyubakira Igihugu.

 

Dj Kiiz nawe azavanga imiziki muri Rwanda Day

 

 

Abandi bamaze kumenyekana ko bazasusurutsa abazitabira Rwanda Day ni umuvanga miziki witwa Dj Kiiz usanzwe unatuye muri leta zunze ubumwe z’America akaba yaranavukiye mu m ujyi Califonia gusa akaba afite ababyeyi bakomoka muri Africa urugero umwe akomoka muri Uganda undi agakomoka muri Repubulika iharanira domokarasi ya Congo.

 

 

Muri rusange abo bakaba aribo bamaze kumenyekana ko bazasusurutsa abazitabira Rwanda Day.