NEWS
Brian Kagame yarangije amasomo ya Officer Cadet mu Bwongereza
Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yasoje amasomo ya gisirikare (officer cadet) mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Johnston Bisingye yatangaje ko umuhango wo gusoza ayo masomo ku banyeshuri barangije muri iryo shuri, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024.
Ni umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame n’abavandimwe ba Brian Kagame, Ivan Cyomoro Kagame na Ian Kagame.