Connect with us

Sports

Brady Gilmore yegukanye agace ka gatatu Tour du Rwanda 2025

Published

on

Umunya- Australia Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel Premier Tech, ni we wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2025, nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 55 n’amasegonda 14.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2025, ni bwo hakinwe agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2025, kahagurukiye mu Karere ka Musanze berekeza i Rubavu ku ntera y’ibilometero 121,3.

Yari inshuro ya 15, isiganwa rya Tour du Rwanda ritangiriye mu Mujyi wa Musanze aho byaherukaga mu 2024, mu gace kahavuye kerekeje kuri Mont Kigali.

Saa tanu zuzuye ni bwo Abakinnyi 68 bahagurutse mu Karere ka Musanze berekeza Rubavu.

Joshua Dike ukinira Afurika y’Epfo. Ni we wavuye mu isiganwa nyuma aho yageze mu Karere ka Musanze Ku wa Kabiri nyuma y’ibihe byagenwe “Out of time limit”

Abakinnyi babanje kugenda kilometero 1,5 mbere yo gutangira kubarirwa ibihe.

Ibihe byatangiye kubarwa bageze ku biro by’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka.

Aka gace katanze amanota y’umusozi wa mbere watangiriwe mu Gataraga, ay’umusozi wa kabiri yatangiwe ku i Kora mu gihe aya Sprint ya mbere yatangiwe i Rubavu aho isiganwa ryasorejwe.

Abakinnyi kandi bazengurutse umujyi wa Rubavu andi manota ya Sprint ya kabiri yatanzwe bagarutse aho isiganwa ryasorejwe.

Amanota yose y’umusozi wa mbere n’uwa kabiri yegukanye Munyaneza Didier nyuma yo kunyura ku murongo usorezwaho inshuro ebyiri.

Aka gace kasorejwe muri Sprint kegukanywe n’Umunya- Australia Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel Premier aho we n’abandi barindwi ba mbere barimo Fabien Doubey wambaye umwambaro w’umuhondo, bose bakoresheje amasaha abiri, iminota 55 n’amasegonda 14.

Umunyarwanda waje hafi muri aka gace yabaye Manizabayo Eric wa Java-InovoTec wabaye uwa cyenda yasizwe amasegonda atandatu n’uwa mbere.

Yari inshuro ya kabiri muri Tour du Rwanda 2025 Brady Gilmore yegukanye agace nyuma yo kubikora mu gace ka kabiri kavuye i Kigali kagasorezwa mu Karere ka Musanze.

Tour du Rwanda izakomeza ku wa Kane tariki ya 27 Gashyantare 2025 hakinwa agace ka kane, abasiganwa bazahagurukira i Rubavu berekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 97.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *