NEWS
BPR Bank yavuze aho igeze ikemura ikibazo cy’abanyamigabane bayo
Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR Bank Rwanda, yatangaje ko muri gahunda yo kwandikisha abanyamigabane bayo bose, imaze kuvugurura amakuru y’abagera kuri 42%.
Iyi banki yabayeho kuva mu mwaka wa 1975 yasobanuye muri rusange, abanyamigabane bayo 576.245 ari bo bagombaga kuvugururirwa amakuru. Kugeza ubu, abamaze kuyavugururirwa ni 239.531.
Yashishikarije abanyamigabane bose gukoresha uburyo bwagenwe kugira ngo barangize iki gikorwa, ibasezeranya ko mu rwego rwo kucyihutisha, guhera tariki ya 28 Gashyantare 2025 mu mashami yose hazashyirwaho ikoranabuhanga ribafasha.
Yasobanuye ko muri iki gihe, ku mashami yose hashyizweho amatsinda yihariye asubiza ibibazo by’abanyamigabane n’abashaka kumenya ibijyanye no kwiyandisha.
BPR Bank Rwanda yasobanuye ko nyuma y’amezi ane ya mbere ya 2025, hazatangira igikorwa cyo gusuzuma agaciro k’imigabane, hagamijwe gufasha abanyamigabane gusobanukirwa, kuborohereza kuyigurisha cyangwa kuyihererekanya.
Iyi banki yatangiye kuvugurura amakuru y’abanyamigabane yayo nyuma yo kwihuza na KCB Bank yo muri Kenya mu 2022. KCB Group yabaye umunyamigabane mukuru cyane ko kuri ubu ifite imigabane ingana na 87,56% mu gihe abanyamuryango basanzwe bafitemo 12,44%.
Kuva muri uwo mwaka, aba banyamigabane basabye guhabwa amakuru ku migabane yabo, ababyifuza bagasubizwa amafaranga bashoyemo, aherekejwe n’inyungu.
Tariki ya 21 Kanama 2024, Guverineri wungirije wa BNR, Hakuziyaremye Soraya, yabwiye abanyamakuru ko iyi banki hamwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi biri gukurikirana iki kibazo.
Hakuziyaremye yagize ati “Ni ikibazo cyazamuwe n’abanyamuryango bafite imigabane mike. Ni ikintu BNR iri gukurikirana kandi na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iri kubikoraho kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.”
Yakomeje ati “Twizeye ko tuzabona ishusho nyayo y’aba banyamigabane bose mu mezi make n’ikizakurikiraho ku bashaka kugurisha imigabane yabo kugira ngo bizakorwe hagendewe ku gaciro kayo, kandi abashaka gukomeza kuba abanyamigabane bagahagararirwa mu buyobozi, uburenganzira bwabo bukubahirizwa.”
Muri Nyakanga 2024, BPR Bank Rwanda yasobanuye ko yari imaze kuvugurura amakuru y’abanyamuryango 238.868. Bisobanuye ko kuva icyo gihe kugeza ubu, hamaze kwiyongeraho abanyamuryango 663.