Connect with us

NEWS

Bongeye kuganira kuri RDC Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga wa RDC, u Rwanda na Angola

Published

on

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024, Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu by’u Rwanda, Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bongeye guhurira i Luanda muri Angola mu nama yiga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Angola yagize iti: “ Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 204, i Luanda, aragira indi nama y’abaminisitiri b’ibihugu bitatu, yiga ku kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Inama y’aba baminisitiri ije ikurikira indi y’abo yabahuje tariki ya 14 Nzeri 2024, na bwo ikaba yarabereye muri Angola, biga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni inama yaje ikurikira imyanzuro yafatiwe mu nama yari yarabereye i Luanda tariki ya 21 Werurwe 2024, y’abashinzwe ubutasi muri ibyo bihugu bitatu. Icyo gihe bemeranyije ko imirwano ibera mu Burasirazuba bwa RDC ihagarara, umutwe witwaje intwaro wa FDLR ugasenywa.

Ni igitekerezo cyo gusenya FDLR cyatanzwe n’Intumwa za Guverinoma ya RDC, nyuma yaho zishyikiriza Perezida João Lourenço wa Angola, umuhuza muri iki kibazo, igenamigambi ry’uko bizakorwa.

Tariki ya 31 Nyakanga 2024, Abaminisitiri bongeye guhura, basesengura uburyo RDC yerekanye ko izasenyamo FDLR.

Muri iyo nama, hafashwe undi mwanzuro w’uko imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa RDC ihagarara guhera tariki ya 4 Kanama 2024 mu gihe ibiganiro byagombaga gukomeza.

U Rwanda rukomeje kugaragaza ko rubangamiwe n’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR mu bihe bitandukanye wagiye uruhungabanyiriza umutekano. Ni umutwe wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo mutwe kandi wafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye (UN), kubera ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside ugaragaza ndetse n’imvugo z’urwango zibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse ukaba ufatanya n’ingabo za RDC kurwanya umutwe w’inyeshyamba za M23 mu mirwano ikomeje kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko umutwe wa FDLR ari umutwe utabangamiye umutekano w’u Rwanda gusa ahuwo uhangayikishije n’Akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.