NEWS
BNR yatahuye ibigo 4 byiba Abanyarwanda kuri murandasi

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yongeye kuburira abantu ko hari kompanyi zikora ubucuruzi bw’amafaranga bukorerwa kuri interineti mu buryo butemewe n’amategeko, igaragaza ko hari kompanyi enye zimaze kumenyekana zikora ubwo bucuruzi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Kane, ubuyobozi bwa BNR bwagaragaje ko umuntu wese winjiye muri ubwo bucuruzi abikora yiteguye kwirengera ingaruka, kuko ashobora guhomba amafaranga ye.
Iyo banki ivuga ko umubare w’amakompanyi akora ubucuruzi bw’ uburiganya bw’amafaranga kuri interineti ugenda wiyongera.
Mu mwaka ushize wa 2024, kompanyi zirimo iyitwa Super Free to Trade Ltd (STT) zahombeje benshi nyuma yo kubashuka zibizeza gukira vuba.
Ibyo bigo byaje gufunga imiryango benshi bari barashoyemo amafaranga batayabonye nk’uko babyizezwaga.
Nsabimana Gerard, Umuyobozi ushinzwe kugenzura imikorere y’amasoko muri BNR, yatangaje ko ibyo bigo bikora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, cyane cyane ubuzwi nka cryptocurrency, bubikora mu gushuka no kwambura abaturage.
Yagaragaje ko hari kompanyi enye BNR yatahuye zikora ubwo bucuruzi, asaba abaturage kwirinda gushora imari muri yo kuko ari uburiganya.
Ati: “Hari ibyo tumaze iminsi tubona bigera nko muri bine, Dealer Equipment, cyitirira ikigo cyo muri Amerika, kivuga ko gitanga imashini z’ubuhinzi ariko mu by’ukuri ni icyo kwambura abaturage.
Hari icyo twita PI Network, na cyo ntabwo cyemewe. Hari na Dynace yitwara nk’aho ari kompanyi itanga ibikoresho by’ubuvuzi, mu gihe FlexFunds na yo ari ikindi kigo cy’uburiganya. Ibi bigo byose bigamije kwambura abaturage.”
Nsabimana yashimangiye ko ibi bigo bikora mu buryo butemewe n’amategeko, kandi BNR irimo gukorana n’inzego zirimo urw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo ba nyirabyo babiryozwe.
Yaburiye abaturage ko ugiye mu bucuruzi nk’ubwo yitegure kuzirengera igihombo nk’uko n’ibindi bigo byafunzwe byakomeje guhombya benshi.
Yagize ati: “Hari abantu benshi bamaze guhomba amafaranga yabo. Urugero, ikigo cyitwa Billionaire Traders bivugwa ko cyateje abaturage igihombo cya miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.”
BNR yagaragaje ingaruka nyinshi zishingiye ku ikoreshwa rya z’ubwo bucuruzi bukorerwa kuri internet, zirimo kubura uburinzi bw’amategeko, uburyo byoroshye gushukwamo, ihindagurika rikabije ry’ibiciro, ndetse no kudahishura amakuru neza.
BNR yihanangirije ko abashora imari cyangwa abaguze ibyo bicuruzwa bya cryptoassets batazabona uburenganzira bwo kwishyuza ayo baba bahombye