NEWS
BNR yasobanuye impamvu yahinduye inoti ya 5000 Frw n’iya 2000 Frw
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje impamvu zatumye ihindura inoti za 5000 Frw na 2000 Frw, harimo kuzijyanisha n’igihe hongerwamo ikoranabuhanga rigezweho no kuyongerera umutekano.
Iteka rya Perezida rishyiraho izi noti nshya ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 30 Kanama 2024, riteganya ko izi noti zishyirwa mu bikorwa hamwe n’izari zisanzweho, zirimo iya 500 Frw, 1000 Frw, 2000 Frw na 5000 Frw, kandi zifite agaciro mu Rwanda.
Izi noti nshya za 5000 Frw na 2000 Frw zatangajwe nyuma y’uko byasabwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, bigasuzumwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 23 Kanama 2024 ikanabyemeza.
BNR yagaragaje ko inoti ya 5000 Frw na 2000 Frw zari zaramaze imyaka myinshi zidahinduka, nk’iya 2000 Frw yakozwe ku wa 1 Ukuboza 2014. Banki Nkuru y’u Rwanda yagize iti, “Icyatumye duhindura imiterere y’amafaranga dufite, twaherukaga guhindura inoti ya bitanu n’iya bibiri (5000 Frw na 2000 Frw) mu myaka 10 ishize, byari bikenewe ko twongeramo ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo twongere umutekano w’inoti.”
Ikindi cyatumye izi noti zivugururwa ni ukwifashisha urupapuro rushya ruzifasha kuramba. BNR yongeyeho iti, “Twashatse gushyiramo ibintu bijyanye n’ahantu u Rwanda rugeze ndetse n’ahantu rwerekeza, kugira ngo tugaragaze ko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe kandi n’amafaranga y’u Rwanda agumana agaciro kayo.”
Izi mpinduka zitegerejweho kongera umutekano n’ubudahangarwa bw’inoti z’u Rwanda, bikajyana n’icyerekezo cy’ubukungu igihugu kigenderaho.
Iyi noti nshya ya 5000 Frw iriho igishushanyo kigaragara cy’inyubako ya ’Kigali Convention Centre’ iri mu Mujyi wa Kigali, agaciro k’inoti mu mibare itambitse muri buri nguni uretse mu ruhande rwo hejuru iburyo, igishushanyo cy’umubare ’5000’ kiri munsi y’amagambo ’Iyi noti yemewe n’amategeko’ kibonerana mu noti bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo.
Itariki inoti yakoreweho ni ’28.06.2024’, yanditswe ahagana hasi ku ishusho ihinguranya inoti, umukono w’Umuyobozi wa Banki n’uw’umuyobozi wa Banki Wungirije bigaragara munsi y’ishusho y’inyubako ’Kigali Convention Centre’, inomero y’inoti iri mu ibara ry’umukara itambitse mu nguni yo hejuru iburyo, no mu nguni y’ibumoso ihagaritse.
Imbere hariho kandi ishusho y’ingagi ihinduranya amabara, bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo, iri mu ruhande rw’ibumoso bw’inyubako ’Kigali Convention Centre’, udusapfu tubengerana dukwirakwijwe kuri buri ruhande rw’inoti tugaragara ku rumuri ’Ultraviolet’ mu mabara y’icyatsi n’ubururu n’ibindi.
Ni mu gihe bimwe mu biranga inoti nshya ya 2000 Frw hamirimo igishushanyo kigaragara cy’imisozi y’Ikiyaga cya Kivu, agaciro k’inoti mu mibare itambitse muri buri nguni uretse mu ruhande rwo hejuru iburyo, ishusho y’umubare « 2000 » iri munsi y’amagabo ’Iyi noti yemewe n’amategeko’ ihinguranya inoti bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo.
Itariki inoti yakoreweho ’28.06.2024’, yanditswe ahagana hasi ku ishusho ihinguranya inoti, umukono w’Umuyobozi wa Banki n’uw’Umuyobozi wa Banki Wungirije bigaragara munsi y’ishusho y’misozi y’Ikiyaga cya Kivu, inomero y’inoti mu ibara ry’umukara itambitse mu nguni yo hejuru iburyo, no muyo ibumoso ihagaritse.
Ishusho y’agaseke ihinduranya amabara, bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo. Iyi shusho iri mu ruhande rw’ibumoso hejuru y’ishusho y’imisozi y’Ikiyaga cya Kivu, udusapfu tubengerana dukwirakwijwe kuri buri ruhande rw’inoti tugaragara ku rumuri ultraviolet mu mabara abiri y’icyatsi n’ubururu.
Kuri iyi noti kandi hariho ishusho igaragara y’intete z’ikawa zikaranze neza, agaciro k’inoti mu mibare itambitse mu nguni zose z’inoti, igishushanyo cy’umubare « 2000 » ucuritse kiri munsi y’amagabo « Iyi noti yemewe n’amategeko » gihinguranya inoti bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo.
Hariho kandi agashumi gacikaguritse karinda inoti kanditseho inyandiko nto zigizwe n’inyuguti ’BNR’ n’umubare ’2000’, kari mu ibara ry’icyatsi gahindura ibara mu bururu bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo, kari mu ruhande rw’ibumoso bw’inoti.