Sports
Bizimana Djihad yerekeje muri Libya

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Bizimana Djihad yerekeje muri Al Ahli Tripoli SC yo muri Libya avuye muri Kryvbas Kryvyi Rih yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine yari amazemo umwaka n’igice.
Iyi kipe yaciye amarenga yo kwibikaho Bizimana kuko yakoresheje ifoto yijimye ariko wayitegereza neza ukabona ko ari we.
Ibi byabaye nyuma y’aho Bizimana yari amaze gushimira Kryvbas Kryvyi Rih.
Yagize ati “Nzakumbura buri umwe. Mwarakoze ku nshyigikira ndetse n’ibihe twagiranye. Ndifuriza ikipe gukomeza gutsinda.”
Uyu mukinnyi yagiriye ibihe byiza muri Ukraine kuko muri uyu mwaka bakinnye amajonjora ya UEFA Europa League.
Icyo gihe, bari basoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona n’amanota 57.
Al Ahli Tripoli SC yerekejemo ni imwe mu makipe y’ubukombe muri Libya inagira abafana banshi cyane muri icyo gihugu.
Bizimana agiyeyo asanga mugenzi w’Umunyarwanda, myugariro Manzi Thierry ndetse n’umutoza Didier Gomes Da Rosa babanye muri Rayon Sports.
Bizimana Djihad w’imyaka 28 yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014 mbere yo kujya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu mbere yo kujya i Burayi.
I Burayi Bizimana yakiniye amakipe yo mu Bubiligi arimo Waasland-Beveren yamazemo imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri KMSK Deinze yamazemo imyaka ibiri.
Iyi kipe niyo yavuyemo yerekeza muri Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine yakiniraga kugeza ubu.