NEWS
Bizagenda bite ku nsengero zambuwe ubuzima gatozi
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere(RGB), ruvuga ko nyuma yo kwambura ubuzima gatozi imwe mu miryango ishingiye ku myemerere (amadini n’amatorero), imitungo yayo irimo insengero, ikoreshwa icyo amategeko shingiro agenga iyo miryango ateganya.
Itegeko No 72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, mu ngingo ya 39, rivuga ko umutungo w’umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya byambuwe ubuzimagatozi, ucungwa hakurikijwe amategeko shingiro y’umuryango n’amategeko abigenga.
RGB ivuga ko nta jambo ifite kuri iyo mitungo kuko Itegeko riha amadini n’amatorero kwigenga ku ikoreshwa ry’imitungo yayo, kereka ahari ’abo byananira kugabana cyangwa kuyikoresha ibindi, bashobora kuyiyambaza’, nk’uko umukozi wa RGB yabisobanuriye Kigali Today.
Umwe mu miryango yambuwe ubuzima gatozi, ni Itorero Ebenezer Rwanda ryari rimaze hafi imyaka ibiri rihagarikiwe ubuyobozi kubera imikoreshereze mibi y’umutungo, aho uwari Umuyobozi waryo, Nkundabandi Jean Damascène, afunzwe aregwa kwihesha ikintu cy’undi, akagitangaho ingwate.
Bamwe mu banyamuryango ba Ebenezer Rwanda bashinjaga uwo muyobozi kugurisha imitungo y’iryo torero, by’umwihariko akaba ngo yari agiye kugurisha n’urusengero ruri i Giheka mu Kagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo.
Nyuma y’ifungwa ry’uwo muyobozi mu mwaka ushize wa 2023, iri torero ryaje gutora indi Komite y’inzibacyuho yayobowe na Tito Bizimana kugera mu kwezi k’Ukwakira k’uyu mwaka wa 2024 ubwo bamburwaga ubuzima gatozi.
Umwe mu bashinzwe inyubako z’iryo torero ritakibaho, avuga ko inteko rusange yanzuye ko bazareba umuryango ushingiye ku kwemera ufite amahame n’imyemerere iteye kimwe n’iyabo, bakimuriramo iyo mitungo ndetse bagasengana kugira ngo bakomeze kuyigiraho uburenganzira.
Yagize ati “Nta muntu turabiha ariko tugomba kugira aho twerekera, kugeza ubu nta cyifuzo turakora, urubanza rw’umuyobozi (Nkundabandi) na rwo rugomba kubanza kurangira kuko yarajuriye.”
Itorero Ebenezer Rwanda ni umwe mu miryango 14 ishingiye ku kwemera yambuwe ubuzima gatozi na RGB ku itariki 18 Ukwakira 2024, mu gihe indi 4 yahagaritswe by’agateganyo kubera kutagira ubuzima gatozi, kandi ibyangombwa yari yarahawe bikaba byararengeje igihe.
RGB ivuga ko imiryango ishingiye ku kwemera yambuwe ubuzima gatozi bitewe no kutubahiriza Amategeko, imiyoborere mibi, amakimbirane y’urudaca mu bayoboke hamwe n’amacakubiri mu bayobozi bayo.
Iyi miryango yashinjwe kandi kubangamira umutekano n’ituze by’Abanyarwanda, kutubahiriza ubuzima, ubupfura, imico n’imyifatire myiza, ukwishyira ukizana n’uburenganzira bw’ibanze by’abandi.