Connect with us

NEWS

Biravugwa ko Gen Muhoozi Kainerugaba yahuye na Perezida Kagame mu ibanga

Published

on

Amakuru y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yakomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora, kugeza ubu, nta rwego rwa Leta ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa Uganda rwayemeje aya makuru ku mugaragaro.

Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa cyatangaje ko Perezida Paul Kagame yahuye na Gen Muhoozi Kainerugaba ku Cyumweru.

Amakuru iki kinyamakuru gifite yemeza ko uwo muhuro wabaye hagati ya Perezida Kagame na Gen Muhoozi, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda.

Ku wa Gatandatu, Gen Muhoozi ubwe yari yatangaje ko agiye i Kigali “gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Uganda n’u Rwanda.”

Imwe mu makonti ashyira imbere ibikorwa bya Gen Muhoozi ku rubuga rwa X, yasubije ubutumwa bwa Hon Mwesigye Frank, wemezaga ko Gen Muhoozi yahuye na Perezida Kagame i Kigali.

Iyo konti yitwa “Muhoozi Kainerugaba Parody” yasubije igira iti: “Marume mukuru ‘My great uncle’, Afande Paul Kagame. Abo bamurwanya bari kurwana n’umuryango wange. Bagomba kwitonda.”

Nubwo hashize amasaha menshi ubwo butumwa busohotse, abayobozi bo mu bihugu byombi nta wari wagira icyo abivugaho.

Le Monde ivuga ko bamwe mu bayobozi bo mu Rwanda, batashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara, bemereye Ibiro Ntaramakuru AFP ko koko Gen Muhoozi yahuye na Perezida Kagame i Kigali. Icyakora, hagikenewe itangazo ryemeza ku mugaragaro iby’uru ruzinduko.

Gen Muhoozi amaze igihe agaragaza ko azasura u Rwanda, gusa urugendo rwe rwabaye mu ibanga rikomeye.

Gen Muhoozi ni umwe mu bantu bafashije gukemura ikibazo cy’ubwumvikane buke cyari hagati y’u Rwanda na Uganda, byagejeje ibihugu byombi gufunga imipaka. Uyu musirikare w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda afatwa nk’umwe mu bashobora kuzamusimbura Perezida Yoweri Museveni ku butegetsi.

Uruzinduko rwa Gen Muhoozi rubaye mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibintu byarushijeho gukomera. Umutwe wa M23 wafashe imijyi ya Goma na Bukavu, ndetse urasatira Butembo muri Lubero.

Hari abavuga ko uru ruzinduko rushobora kuba rurebana n’umutekano w’akarere, cyane ko Uganda ifite ingabo zikorana n’iza FARDC mu kurwanya umutwe wa ADF.

Biracyari urujijo niba Gen Muhoozi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye bwa gisirikare n’u Rwanda, nk’uko yabitangaje mbere y’urugendo rwe. Amaso ahanzwe Leta zombi ngo zisobanure ku mugaragaro iby’uru ruzinduko rwayobowe n’uyu musirikare ukomeye wa Uganda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *