Connect with us

Sports

Benin yatsinze Amavubi

Published

on

Ikipe y’Igihugu ya Bénin yatsinze Amavubi igitego 1-0 mu mukino wa gatatu mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Canada, Amerika na Mexique mu 2026.

Uyu mukino wabaye saa 21h00’ zo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kamena 2024 ukabera kuri Stade Félix Houphouët Boigny,warangiye Amavubi adakomeje gutera intambwe kuko yawutsinzwe.

Image

Amavubi yari yanganyije na Zimbabwe agatsinda Afurika y’Epfo mu mikino ibiri ya mbere,yatsinzwe uwa Gatatu bituma adakomeza intambwe iganje yari yatangiranye.

Igitego cya Benin cyabonetse ku munota wa 37 gitsinzwe na Dodo Dokou ku mupira yahawe na Jodel Dossou.

Nyuma y’iki gitego ku munota wa 41,Benin yahushije ikindi cyabazwe ku mupira abakinnyi bayo bazamukanye,Mounie aroba umunyezamu Fiacre ariko Mutsinzi ahagoboka umupira utararenga umurongo,awushyira muri Koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0 cya Benin.

Muri uyu mukino,Benin niyo yabonye amahirwe menshi arimo n’umupira yateye ukagarurwa n’igiti cy’izamu mu gice cya kabiri.

Icyakora n’Amavubi yanyuzagamo agasatira ndetse mu minota ya nyuma yagerageje kwishyura,ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye.

Amavubi azagaruka mu kibuga tariki ya 11 Kamena 2024,akina Lesotho muri Afurika y’Epfo.

Nigeria izakina na Afurika y’Epfo kuri uyu wa Gatanu.

Uko urutonde ruhagaze:

1. Rwanda 4 Pts
2. Benin 4 Pts
3. South Africa 3 Pts
4. Nigeria 2 Pts
5. Zimbabwe 2 Pts
6. Lesotho 2 Pts

Image