NEWS
Béatrice Munyenyezi yongeye gutakambarira umucamanza asaba kurenganurwa
Ubushinjacyaha bwasabye ko Béatrice Munyenyezi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yafungwa burundu, abunganizi be basaba ko yarekurwa.
Byasabwe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare ubwo Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwahaga ijambo impande zombi.
Mu gihe mu iburanisha ryabanje ijambo ryari ryihariwe n’uruhande rw’uregwa, kuri uyu wa Gatatu iburanisha ryatangiye ubushinjacyaha nabwo buhabwa ijambo.
Bwagaragaje ko bushingiye ku bimenyetso bihari, Munyenyezi yahanishwa igifungo cya burundu ku byaha byo gutegura Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gusambanya abagore ku gahato nk’icyaha cya Jenoside byose byakorewe mu yahoze ari perefegitura ya Butare.
Munyenyezi n’abamwunganira bo basabye ko agirwa umwere akarekurwa, bashingiye ku kuba mu gihe cya Jenoside ngo yari kuri Hoteli Ihuriro ya nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Umuryango, aho ngo yari kumwe n’abantu basaga 60 ku buryo iyo haza gukorerwa ibyaha byari kumenyekana.
Ubushinjacyaha bumurega ko yazanaga kuri iyo hoteli abakobwa maze Interahamwe n’umugabo we Shalom Ntahobari bakabasambanya.
Yahakanye ayo makuru, avuga ko bitari gushoboka ko ajya gushaka abagore n’abakobwa ngo abazanire umugabo we.
Yakomeje avuga ko bariyeri bamushinja kujyaho ziciweho Abatutsi nta n’imwe yagiyeho, ngo kuko yari kuri hoteli Ihuriro, afite umwana muto kandi anatwite.
Me Félicien Gashema umwe muri babiri bunganira Munyenyezi Béatrice, yabwiye urukiko ko icyifuzo cy’Ubushinjacyaha kidakwiye guhabwa ishingiro kuko butagaragaje ibimenyetso by’ibyaha umukiliya we aregwa.
Yagize ati “Ubuhamya bw’abatangabuhamya iyo bwuzuzanya niho bufatwa nk’ukuri, ariko abatangabuhamya bashinja ntibahuje bityo bikwiye kurengera uwo twunganira ari we Munyenyezi.”
Umwanzuro w’urukiko ku rubanza rwa Munyenyezi woherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzasomwa kwa 27 Werurwe 2024.