NEWS
Batangiriye ku biceri 200 none barinjiza 90.000 Frw ku munsi
Urubyiruko rwibumbiye mu itsinda ry’abantu 15 bakora ubworozi bw’inkoko mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Horezo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga baravuga ko batangiye itsinda bizigamira ibiceri 200 kuri buri muntu none ubu ubworozi bw’inkoko basigaye bakora bubinjiriza amafaranga y’u Rwanda 90.000.
Mukantwari Lenata, umwe muri uru rubyiruko, avuga uburyo baje gutangira itsinda ndetse nyuma bakabona inkunga y’Akarere ikabafasha kuba basigaye binjiza amafaranga afatika.
Ati: “Nk’urubyiruko ruba hano mu Mudugu wa Horezo, twirirwanaga n’ababyeyi bacu ntacyo dukora twirirwa tubategeye amaboko, noneho tuza gutangira itsinda twizigamira amafaranga 200 ku cyumweru. Nyuma ubuyobozi bw’Akarere kacu buza kudutera inkunga y’amafaranga tugura inkoko ziri kuduha amagi 600 ku munsi, ku buryo kuri ubu tutagisaba ababyeyi ahubwo tubafasha na cyane ko dusigaye twinjiza agera ku 90.000 ku munsi.”
Mutuyimana Jean Claude, na we yagize ati: “Jyewe ntarasanga bagenzi banjye ngo dukore itsinda ryo kwizigama amafaranga 200, nirirwaga nzerera bwakwira nkaza gusaba ababyeyi, gusa nubwo kuri ubu byahindutse nanjye nsigaye mbafasha.”
Ahamya ko iyo ukwezi gushize bagira amafaranga bihemba ku kwezi andi bakayizigamira.
Nyirakanyana yagize ati: “None se niba ku munsi dukusanya amagi 600, urumva tutabona amafaranga 90.000 ku munsi na cyane ko dufite isoko riyatugurira ku giciro cy’amafaranga y’u Rwanda 150 ku gi rimwe.”
Nyirakanyana akomeza ashimira ubuyobozi bw’Akarere bwabateye inkunga bakabasha gushyira mu bikorwa uyu mushinga wo korora inkoko usigaye ubafasha kwinjiza.
Ati: “Sinabura gushimira ubuyobozi bw’Akarere kacu ka Muhanga bwaduteye inkunga ya miliyoni 10 tukabasha gukora uyu mushinga, kuko kuba bwarabonye ko nubwo twizigamira udufaranga duke ariko twari dufite intego imwe yo kwiteza imbere, ni iby’agaciro ku buyobozi bwacu.”
Bizimana Eric, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko uru rubyiruko nyuma y’uko ababyeyi barwo bari bamaze kuvanwa mu manegeka bagatuzwa heza na rwo rwagombaga gufashwa gushaka icyo rukora.
Ati: “Ni byiza ko inkunga twahaye ruriya rubyiruko rwabashije kuyikoresha neza, kuko ni wo wari umuhigo w’Akarere. Kubera ko nyuma yo gukura ababyeyi babo mu manegeka hari hasigaye guherekeza ruriya rubyiruko rukabona icyo rukora.”
Bizimana akemeza avuga ko uru rubyiruko rwatewe inkunga ingana na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo gusanga rwari rufite itsinda rwatangije ryo kwizigamira.
Iri tsinda ryiganjemo abakobwa kuko bagera kuri 11 mu gihe abahungu ari bane, ubworozi bwabo burimo inkoko zigera ku 1000 zishobora gutera amagi 600 ku munsi.