Published
5 months agoon
Tuyishimire Blandine, wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, yerekanye urukundo rudasanzwe ku mugabo we Bizumuremyi Yohani. Biyemeje gusezerana imbere y’Imana nubwo Bizumuremyi yari arwaye atabasha kweguka kubera uburwayi bw’umugongo.
Urukundo rwabo rwatangiye mu 2019, ubwo Tuyishimire wari ufite imyaka 27 yemera kubana na Bizumuremyi wari ufite imyaka 42. Bakomeje kubana mu bwumvikane n’ubwo batari barasezeranye imbere y’amategeko. Bizumuremyi yacukuraga ubwiherero mu gihe umugore we yakoraga akazi ko kwahirira abaturanyi ubwatsi cyangwa guhinga.
Mu Ugushyingo 2023, nyuma y’amezi atatu biyemeje gusezerana imbere y’amategeko, Bizumuremyi yafashwe n’uburwayi bwamugizeho ingaruka zikomeye. Yavuze ko uburwayi bwatangiye yumva ababara mu bworo bw’ikirenge, bukagera mu itako, mugongo, amaboko n’intoki. Yarwaye cyane, akababara ndetse akahinda umuriro.
Ubuyobozi bwa Kabutare bwamucishije mu cyuma muri Werurwe 2024, basanga uruturigongo rwe rurimo kumungwa, bamuha transfer yo kujya ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB). Ariko kubera ubushobozi buke, Bizumuremyi n’umugore we bahisemo gusubira mu rugo, bakomeza kwiyegurira Imana no gusenga.
Uwitonze Joseline wo muri Paruwasi Gatolika ya Ngoma, yatangiye ajya gusura uyu muryango akimara kumenya ko barwaye. Ku munsi mukuru wa Pantekosti, yajyanye abana yigishaga amasomo yo gukomezwa maze bashyira impano uwo muryango, bikabatera amarangamutima yo kwiyegurira Imana kurushaho.
Bizumuremyi yavuze ko yitegereje uko abanye n’umugore we n’uko amwitaho mu burwayi bwe no mu bukene barimo, ahitamo ko basezerana imbere y’Imana. Ati “Umuntu utarantaye kandi ntacyo ngishoboye, numvise byaba byiza ko twereka urukundo rwacu Imana, kandi numva nduhutse mu mutima nyuma yo gusezerana. Imana yangiriye neza impa umufasha utarantereranye.’’
Tuyishimire Blandine yavuze ko mbere yo gusezerana hari abantu bamucaga intege bavuga ko nta mpamvu yo gusezerana n’umuntu waheze mu buriri. Tuyishimire yavuze ko yabanje gushidikanya kubera ubushobozi buke, ariko umuryangoremezo warabashyigikiye, ubukwe buraba.
Kubera ko Bizumuremyi atabashaga kugenda no guhagarara, Padiri yaje mu rugo kwa Bizumuremyi kubasezeranya. Nubwo uyu muryango ubanye neza, wagaragaje ko ugorwa no kubona amikoro ndetse n’aho baba hakaba hatameze neza.
Bizumuremyi yasabye ko ubuyobozi bwamufasha kubona aho kuba kuko yifuzaga ko umuryango we wagira imibereho myiza, ndetse n’iyo yatabaruka atakajya n’agahinda ko kuba basigaye habi. Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annociata, yavuze ko iki kibazo batari bakizi, ariko bemera kugikurikirana byihuse bagatabara ubuzima bw’uwo murwayi.