NEWS
Barril, umufaransa wategewe umutwe wa Kagame akawubura

Ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda hamwe n’ibiganiro by’amahoro hagati ya FPR Inkotanyi na Guverinoma y’u Rwanda byari birimbanyije mu 1993, Perezida Habyarimana n’inzego ze z’iperereza bari bakataje mu kongera guca umugongo FPR-Inkotanyi.
Aho kwita ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda zari zandagaye hirya no hino ku Isi, guhagarika akarengane no guhohotera Abatutsi imbere mu gihugu, Guverinoma ya Habyarimana yahisemo guca undi muvuno, wo kugerageza kwica Maj Paul Kagame wari ukuriye ingabo za FPR-Inkotanyi. Bari bagamije kongera guca intege uwo mutwe nk’uko bari babigenje bica Maj Gen Fred Gisa Rwigema mu Ukwakira 1990.
Ubutumwa bwo kwivugana Paul Kagame bwahawe umufaransa Capitaine Paul Barril, wari inshuti n’Umujyanama wa Perezida Habyarimana, akaba Intumwa ya Perezida François Mitterrand.
Barril yatangiye gukorana n’u Rwanda cyane mu 1990 ubwo FPR-Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, by’umwihariko agakoreshwa mu gukorana n’u Bufaransa muri dosiye zijyanye no guha intwaro, imyitozo ya gisirikare Guverinoma yateguraga Jenoside.
Mu 2004, Barril yabwiye umwanditsi wa filime mbarankuru Raphaël Glucksman, ko agitangira gukorana n’u Rwanda umwe mu mirimo ikomeye yahawe ari “ugucengera nkaneka FPR kugera mu mizi”.
Umuryango Survie utegamiye kuri Leta, muri Mutarama 2013 wahishuye ko mu ntangiriro za 1993 Perezida Habyarimana yahaye ubutumwa Barril bwiswe ‘Insecticide’, bwari bugamije gukora ibikorwa byose bigamije guca intege FPR-Inkotanyi ndetse no kwica Abatutsi imbere mu gihugu.
Barril yishyuwe 130.000$, imbaraga ze nyinshi zijya mu guhiga abayobozi bakuru ba FPR aho bari hose haherewe kuri Maj Paul Kagame.
Ntabwo Survie igaragaza uburyo byari gukorwamo ariko ivuga ko Paul Kagame yagombaga kwicirwa ‘ku Mulindi mu birindiro bye’.
Ntabwo bwari ubwa mbere Habyarimana agerageje uburyo bwo kwica Kagame kuko no mu 1991 nyuma y’aho FPR Inkotanyi yigaruriye ibice byinshi bya Byumba, hari umugore woherejwe ku Mulindi ngo yice Paul Kagame akoresheje uburozi.
Uwo mugore ntabwo byamuhiriye kuko yafashwe n’inzego z’umutekano za FPR atarashyira mu bikorwa uwo mugambi we mubisha.
Nubwo kwica Paul Kagame byananiranye kuri Barril, yashyize imbaraga mu kubahiriza ibyo yari yahawe gukora muri Opération insecticide, birimo gutoza abasirikare kabuhariwe bagombaga kubikira FPR bakayitesha ibice yafashe, bakaninjirira imigambi yayo kugeza ipfubye no kwica Abatutsi mu buryo bwihuse. Imyitozo yaberaga mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe mu karere ka Nyabihu kuri ubu.
Uyu mutwe w’ingabo Barril yahawe gutoza, waje wunganira undi wari waratangiye gutozwa n’u Bufaransa mu 1992 witwa CRAP (Commando de Reconnaissance et d’Action en Profondeur), na wo wari warahawe misiyo yo gutahura no kubangamira imigambi ya FPR ariko bikananirana.
Muri Kamena 1994, Guverinoma yakoraga Jenoside yashyizeho agahimbazamusyi n’ingamba zo gukangurira Interahamwe kwihutisha ubwicanyi.
Barril kandi ni we wifashishwaga na Guverinoma y’u Rwanda gushaka abacanshuro b’Abafaransa bagombaga gufasha ingabo za Leta kurwanya FPR. Ubwo Jenoside yari irimbanyije, Augustin Bizimana wari Minisitiri w’Ingabo yandikiye Barril amusaba gushaka abasirikare nibura 1000 bo gufasha ingabo za Leta zari zisumbirijwe. Icyo gihe yishyuwe $ 1 200 000.
Abacanshuro Barril yarabashatse ariko ntacyo bafashije Leta yakoraga Jenoside mu gutuma umujyi wa Kigali udafatwa nkuko yari yabibemereye.
Byanarakaje Augustin Bizimana kuko muri Nzeri 1994 yandikiye Barril, amwishyuza amwe muri ayo mafaranga bamuhaye kuko hari ibyo atakoze, nkuko inyandiko ‘L’opération « Insecticide » de l’ex-capitaine Barril’ ya Jacques Morel yabigaragaje.
Mu kwivana mu isoni, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Barril yakunze gukwirakwiza ikinyoma cy’uko iyo Perezida Habyarimana adapfa Jenoside itari kuba, nyamara ari umwe mu bagize uruhare mu itegurwa ryayo atoza abasirikare n’abasivile bayishyize mu bikorwa.
Ubuhamya bwa Barril bwagiye bwibazwaho kenshi kubera kunyuranya mu byo avuga , hamwe akanabeshya nk’aho yavuze ko abitse agasanduku k’umukara kabonetse mu ndege yari itwaye Habyarimana Juvenal, nyamara bikaza kugaragara ko byari ikinyoma.
Ivomo: IGIHE