Connect with us

NEWS

Barasaba kwishyurwa inzu zisenywa n’imashini zikora umuhanda

Published

on

Abaturage bo mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, barasaba kwishyurwa imitungo yabo irimo kwangizwa n’imashini zikora umuhanda wa kaburimbo wa Kibingo-Karambo-Buhoro, ungana na kilometero 4,5. Nubwo bishimiye ko uyu muhanda uzoroshya imigenderanire n’ibindi bice by’igihugu, abatuye hafi y’aho ukorwa bemeza ko imashini ziwukora zangiza inzu zabo, nyamara batarigeze babarirwa ngo bishyurwe.

Nsengimana Emmanuel, umwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Karambo, yagaragaje ko imashini zikora uyu muhanda zateje umutingito wangije inzu ye, ariko atarabona indishyi. Yagize ati: “Inzu yanjye yamaze gusaduka kubera imashini, kandi sinigeze mbarirwa. Turifuza ko ubuyobozi butwishyura imitungo yacu yangijwe.”

Rurangwa Manase, undi muturage, na we avuga ko inzu ye yangijwe n’imashini zitsindagira umuhanda, avuga ko ubuyobozi bwakwihutira kubarurira no kwishyura abahuye n’ibibazo nk’ibyo.

Visi Meya w’Akarere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusiribana JMV, yasabye abaturage kwegera ubuyobozi kugira ngo ibibazo byabo bikemurwe. Yagize ati: “Abaturage bakwiye kuza bakaganira n’ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo imitungo yabo yangijwe ikurikiranwe bityo bishyurwe.”

Uyu muhanda wa Kibingo-Karambo-Buhoro, uzuzura utwaye amafaranga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ukaba uteganyijwe kuzamura iterambere ry’akarere binyuze mu korohereza ubuhahirane n’utundi turere.