Connect with us

NEWS

Bamwe mu bafungiwe insengero baritwaza gutungurwa kandi itegeko rimaze imyaka 5

Published

on

Bamwe mu banyamadini baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuze ko kuzuza ibisabwa bari kubikora ariko batunguwe, ko babahaye amezi 3 yonyine, batabafungiye baba bamaze kubyuzuza.

Barabivuga kubera gahunda imaze icyumweru cyose yo gufunga insegero zitujuje ibisabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), kandi itegeko rigaragaza urusengero rwujuje ibyangombwa rimaze imyaka 5 rigiyeho.

Ndayisaba Ananias, umwarimu mu itorero ry’Abadiventi rya Murwa mu Murenge wa Bweyeye ryafungiwe ryari rifite abayoboke 70, yavuze ko yize amashuri abanza gusa ariko Bibiliya ayizi, akaba afite impano mu buhanuzi, ko urusengero rwe rwafunzwe kuko we nk’umuyobozi warwo nta mpamyabushobozi afite yamwemerera kuriyobora.

Ati: “None se badasanze mfite impamyabushobozi kuki bafunga urusengero, rwo rufite ikihe kibazo ko banambwiye ko rwo ubwarwo rwujuje ibisabwa? Ahubwo bari kumpa igihe nkazajya kwiga ayo mashuri basaba nubwo twe mu itorero ryacu umwarimu asabwa kuba asobanukiwe Bibiliya, atari ngombwa ngo abe afite impamyabushobozi iyi n’iyi mu bya Bibliya.’’

Umushumba wa Paruwasi imwe yo muri ADEPR mu Karere ka Nyamasheke, utifuje ko amazina ye ajya mu Mvaho Nshya kuko ubundi ngo ibyo avuga byakabaye bisubizwa n’Umuvugizi Mukuru w’itorero, avuga ko muri Paruwasi ye naho hari insengero zafunzwe, ko byabateje ikibazo gikomeye cy’aho abazisengeragamo bazaba basengera.

Ati: “Baradutunguye cyane, bagombaga kuduha nibura amezi 3 ku zo basanze zitujuje ibisabwa zikaba zibyujuje kuko  insengero si zo ziteza ibibazo kurusha utubari. Byaduteye icyuho gikomeye cyane.”

Bamwe mu bayoboke b’amadini n’amatorero baganiriye n’Imvaho Nshya, bashimye iki cyemezo kuko bavuga ko hari igihe usanga ubwinshi bwazo ari akajagari kuruta akamaro kazo, aho hari n’abafata inzu batuyemo n’imiryango yabo bakazigira insengero cyangwa ibyumba by’amasengesho, uwananiranye mu itorero runaka akarivamo ngo agiye gushinga irye, bakavuga ko bidahawe umurongo ufatika  hakiri kare, byazateza ibibazo kurusha inyungu ibivamo.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert avuga ko gufunga insengero ari ukwirinda ko zagwira abantu cyangwa se ahandi bajya gusengera hakaba hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yavuze ko kugeza ubu mu nsegero 3 616 zibarirwa muri iyo Ntara, izigera ku 1 393 zimaze gufungwa, ubuvumo 10 n’ahandi abantu basengeraga mu mashyamba, mu mazi hagera kuri 53 hafunzwe, ko ari ikibazo cy’umutekano kuko hari izo wasangaga zigiye kugwa ku bazisengeramo.

Bimwe mu byo Guverineri yabwiye Imvaho Nshya  ni uko ubugenzuzi bugikomeje n’izindi bazasanga zitujuje ibisabwa zizafungwa zikazakomorerwa ari uko zabyujuje.

Ati: “Ikigamijwe ni ukubahiriza itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere kuko hari icyo itegeko risaba kandi rimaze imyaka 5, ibyo bagomba kuba bujuje aho basengera, ibyo abapadiri cyangwa abapasiteri bagomba kuba bujuje, kuba abazisengeramo badasakuriza abandi baturage, n’ibindi,byose itegeko ryarabiteganyije kandi rirasobanutse.’’

Yongeyeho ati: “Ni ikibazo cy’umutekano gusengera ahadatunganye. Hari aho ugera ugasanga nta suku, nta bwiherero, urusengero rwubatse mu manegeka cyangwa rushaje cyane ku buryo rushobora kugwa ku barusengeramo cyangwa abayobozi baho nta bumenyi buhagije bafite, ibyo byose by’akajagari bikaba bikwiye kuvaho, bakabanza kubahiriza ibisabwa, abayoboke babo bagasengera ahatunganye.”