Connect with us

NEWS

Bamutemaguriye insina 102 bamenagura n’ibirahure by’inzu ye

Published

on

Ingabire Jean Pierre w’imyaka 38 utuye mu Mudugudu wa Gikuyu,Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, ararira ayo kwarika nyuma y’uko abataramenyekana bitwikiriye ijoro bakamutemera insina 102 bakanajya ku nzu ye itari ituwemo bakamenagura ibirahuri byayo.

Ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye mu ijoro ryo ku ya 1 Kanama rishyira ku ya 2 Kanama, aho inzu ya Ingabire Jean Pierre yamenwe ibirahure yari mu Mudugudu Mujabagiro utandukanye n’uwo yari atuyemo.

Abaturanyi be bavuga ko amakuru yamenyekanye mu gitondo cy’itariki ya 2 Kanama, ariko ngo ntihahise hamenyekana uwaba yakoze ayo mahano.

Ikibazpo cyahise gishyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Kagano, iperereza rikaba ryahise rikomeza.

Umwe mu baturanyi ba Ingabire avuga ko nubwo ababikoze bataramenyekana, hakekwa abakoresha imitego ya kaningini baroba mu kiyaga cya Kivu, kuko bivugwa ko yigeze kubatangaho amakuru imitego yabo bakayibaka.

Icyo gihe bivugwa ko bamwe muri bo bajyanywe mu kigo cyakira inzererezi cya Kagano, ndetse ngo bamwe bamuteze iminsi bamubwira ko ibyo yabakoreye bitazamugwa amahoro igihe cyose bazaba bakiriho.

Ati: “Ntituramenya uwabikoze ariko turakeka abakoresha imitego itemewe ya kaningini mu burobyi mu Kivu, bavuga ko yabatanzeho amakuru bagafatwa imitego yabo igatwikwa, abandi bakajyanwa muri Transit Center ya Kagano. Bamwe muri bo bamweruriye ko ibyo abakoreye azabyicuza bazamugirira nabi.”

Yongeyeho ko bakomeje gutegereza ibizava mu bugenzacyaha bwa RIB nyuma y’uko nyiri ubwite atangiye ikirego. Ati: “Twizeye inzego zacu kuko baramuhombeje bikabije.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kagano Bandora Gratien, yemeje aya makuru avuga ko iperereza rikomeje ngo ababikoze babiryozwe.

Ati: “Ni byo byarabaye, ikirego cyaratanzwe muri RIB, iperereza rirakomeje ngo ababikoze bamenyekane babiryozwe.”