NEWS
Ba Minisitiri ba biri mu mazi abira nyuma y’ubwicanyi bwo muri Gereza ya Makala
Imiryango ibiri iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasabye ko Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Jacquemain Shabani, bafungwa nyuma y’aho imfungwa 129 ziciwe muri Gereza Nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa.
Izi mfungwa zishwe mu rukerera rwa tariki ya 2 Nzeri 2024, ubwo zimwe muri zo zageragezaga gutoroka. Minisitiri Shabani yatangaje ko muri aba bapfuye harimo 24 barashwe n’abacungagereza, mu gihe abandi 59 bakomeretse bikomeye. Uretse aba, hari n’abagore basambanyijwe ku ngufu mu gihe cy’icyo gikorwa.
Imiryango y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, NSCC (Nouvelle Société Civile Congolaise) na RDDH-LC (Réseau des Défenseurs des Droits Humains et Lutte Contre la Corruption), ibona ko aba baminisitiri bombi bagomba kubazwa iby’ubu bwicanyi nk’abafite inshingano zo kurinda umutekano w’imfungwa muri gereza ya Makala.
Iyi miryango yanongeye gusaba ko umuyobozi wa gereza, abashinzwe ubutasi bwa gisivili n’ubwa gisirikare na bo batabwa muri yombi, kuko bashobora kuba bafite uruhare muri iri sanganya.
Iyi miryango isanga hakwiye gukorwa iperereza ryigenga kugira ngo ukuri kujye ahagaragara, maze ababigizemo uruhare bose babiryozwe.
Umuryango ACAJ (Association Congolaise pour l’Accès à la Justice) wasabye ko iri perereza rikorwa ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye muri RDC rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, hamwe n’indi miryango yigenga kugira ngo ibizava mu iperereza byizerwe.
Iyi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu irasaba ko habaho ubutabera ku mfungwa ziciwe muri iyi gereza, ndetse hakaba n’ingamba zo gukumira ibindi byaha byaba byibasira imfungwa mu bihe biri imbere.