NEWS
Bamaganye amasezerano Tshisekedi ashaka kugirana na Amerika

Ihuriro LAMUKA rigizwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryamaganye umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo kugirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ku wa 3 Mata 2025, Tshisekedi yakiriye intumwa za Amerika zirimo umujyanama mukuru w’iki gihugu muri Afurika, Massad Boulos. Baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu iterambere no mu mutekano.
Boulos yagize ati “Nishimiye amahirwe nagize yo guhura na Perezida Tshisekedi. Twaganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo iterambere ry’umubano wa Amerika na RDC ushingiye ku bucuruzi. Mwumvise iby’amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro? Twasuzumye icyifuzo cya RDC, kandi nishimiye kubatangariza ko njye na Perezida twemeranyije ku nzira ijya mbere yo kuwutegura.”
Igikomeye cyatumye Leta ya RDC yegera Amerika ni ukugira ngo izayifashe kurwanya imitwe yitwaje intwaro, inayubakire inzego z’umutekano kugira ngo zizashobore kurinda ubwigenge n’ubusugire bwa RDC. Ibyo Tshisekedi yabisobanuye kuva muri Gashyantare 2025, nyuma y’aho abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 bafashe umujyi wa Goma na Bukavu.
Umuvugizi wa LAMUKA, Prince Epenge, kuri uyu wa 4 Mata yatangaje ko amasezerano Tshisekedi ashaka kugirana n’ubutegetsi bwa Amerika ameze nko kugurisha umutungo wa RDC nyamara hakabaye habaho ubufatanye bufitiye inyungu buri ruhande.
Yagize ati “Amabuye y’ingenzi y’igihugu cyacu ashobora gushira, kandi ubufatanye bwose bwabaho bukwiye kubyitaho. Ku bw’ibyago, amasezerano Félix Tshisekedi ashaka kugirana n’ikigugu cyo muri Amerika nta kindi ari cyo keretse kugurisha umutungo w’igihugu cyacu; Abanye-Congo ntibabishaka.”
Epenge yatangaje ko Tshisekedi yakoze ikosa rikomeye ryo kutubaka igisirikare cya RDC mu gihe cy’imyaka itanu amaze ku butegetsi, agaragaza ko kwibwira ko ingabo za Amerika zizamufasha kurinda iki gihugu kubera ko azatanga amabuye y’agaciro ari ukwibeshya.
Ati “Gutanga amabuye y’agaciro kugira ngo uhabwe umutekano ni ikosa rikomeye. Leta ya Félix Tshisekedi itaragize icyo ikora keretse kubyina no kuririmba mu myaka itanu, aho guteza imbere politiki y’ingabo, yizera ko umutungo waguranwa uburinzi bw’igisirikare cya Amerika.”
Boulos yagaragaje ko iterambere ry’ubukungu ritashoboka mu gihe umutekano wa RDC utameze neza, bityo ko Amerika ishyigikiye ko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC ihagarara.