Connect with us

NEWS

Baltasar engonga yagizwe umwere

Published

on

Urukiko Rwisumbuye rwa Guinea Equatorial rwatangaje ko Baltasar Engoga, wigeze kuba umuyobozi ukomeye mu gihugu, yagizwe umwere ku birego bijyanye n’amashusho 400 yamugaragazaga aryamanye n’abagore barimo abayobozi bakomeye. Ibi bibaye nyuma y’iperereza ryimbitse ryemeje ko nta mategeko y’ubugizi bwa nabi yigeze arenga mu byagaragaye muri ayo mashusho.

Urukiko rwemeje ko Abagore bagaragara muri ayo mashusho bose bari bakuru kandi hejuru y’imyaka 18, bigaragaza ko ntawe yigeze asambanya ku gahato cyangwa ngo amushuke.

Ibipimo by’ubuzima byafashwe byagaragaje ko nta ndwara Barthasar Engoga yanduje abo bagore, bigatuma birekurwa mu byaha akurikiranwagaho.

Nta bagabo b’abagore bagaragara muri ayo mashusho bigeze batanga ikirego. Ahubwo, bamwe muri bo ngo batangiye kwaka gatanya bitewe n’ibyagaragajwe n’ayo mashusho.

Nyuma yo kugirwa umwere kuri iki kirego, Baltasar Engoga yatangaje ko agiye kujyana mu nkiko umuntu washyize hanze aya mashusho. Yavuze ko ibikorwa byo kuyakwirakwiza byangije:Ubuzima bwe bwite,Umubano we n’umuryango we, harimo n’umugore we,Izina rye mu muryango mugari no mu gihugu.

Nubwo yagizwe umwere kuri ibi birego bijyanye n’amashusho, Barthasar Engoga akomeje gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta no kwakira ruswa. Ibi byaha ni nabyo byatumye atabwa muri yombi mu Ugushyingo 2024.

Engoga yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Guinea Equatorial gishinzwe iperereza ku mikoreshereze y’imari. Gufatwa kwe byakurikiwe n’itangazwa ry’amashusho 400 yamugaragazaga aryamanye n’abagore barimo abayobozi bakomeye, nka mushiki wa Perezida wa Repubulika, abagore b’abaminisitiri, n’abandi.

Iki kibazo cyabaye isereri mu gihugu, kikurura impaka nyinshi mu bitangazamakuru no mu baturage. Abantu benshi bashimye icyemezo cy’urukiko, abandi bagasaba ko ukuri kw’ibindi byaha ashinjwa na byo kumenyekana vuba.