NEWS
Bahawe igihe ntarengwa cyo kuvugurura Abafite ubutaka hafi ya Sitade Amahoro
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwandikiye ba nyir’ubutaka mu cyanya cya Siporo giherereye mu Karere ka Gasabo (Remera Sports Hub), bubasaba gutanga ibishushanyo by’inzu bazubaka mu buryo buvuguruye bitarenze amezi abiri, mu rwego rwo guhindura isura y’ako gace.
Ibi bigamije gusimbuza inyubako zishaje hakubakwa izijyanye n’igishushanyombonera cy’umujyi, cyane cyane ko ako gace kazakorerwamo ibikorwa by’iterambere rya siporo, ubukerarugendo, ubucuruzi n’imyidagaduro.
Icyanya cya Remera Sports Hub kirimo ibikorwa remezo by’ingenzi mu bijyanye na siporo, harimo Sitade Amahoro ivuguruye yakira abantu 45,000, BK Arena yakira abantu 10,000, ndetse na Sitade Nto yakira abantu 2000.
Harimo kandi ibikorwa byo kwidagadura nka Zaria Court, amahoteli n’ahantu hateguwe imikino itandukanye. Umushinga w’ibikorwa remezo byo muri iki cyanya urakomeje, harimo no kuvugurura ahahoze Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima.
Mu ibaruwa yandikiwe abafite ubutaka muri icyo cyanya, Umujyi wa Kigali usaba ko inyubako zizubakwa zigomba kuba zijyanye n’igishushanyombonera cy’umujyi. Nyir’ubutaka arasabwa gutanga igishushanyo cy’inyubako ye mu gihe cy’amezi abiri, ndetse mu mezi atatu akaba yatangiye kubaka. Itegeko ry’umwaka wa 2021 riteganya ko umuntu udashoboye gukoresha ubutaka mu buryo bwagenwe, ashobora kubwamburwa bugahabwa undi ushobora kububyaza umusaruro.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yemeje ko ibi bikorwa bigamije kuvugurura inyubako mu gace ka Remera Sports Hub, harimo kubaka inzu z’ubucuruzi, izo guturamo, ndetse no guteza imbere ibikorwaremezo bigamije kurushaho kwagura siporo n’imyidagaduro muri ako gace.
Abasabwe kuvugurura inyubako zabo ni abantu bafite ubutaka bufite ibikorwa remezo byashaje, ndetse hari n’abasabwe gukora isuku ku nyubako zabo. Ntirenganya yasabye ba nyir’izo nyubako kwegera inzobere mu by’ubwubatsi kugirango zibafashe kubaka inzu zijyanye n’igishushanyo cyashyizweho.
Byitezwe ko mu gihe abafite ubutaka batubahiriza aya mabwiriza, hazafatwa izindi ngamba zirimo no kubakuraho uburenganzira ku butaka bwabo, bugahabwa abandi bashobora kubukoresha icyo bwagenewe. Ntirenganya yavuze ko iyi gahunda izafasha kuvugurura isura ya Kigali, ikaba igaragaza iterambere rijyanye n’icyerekezo cy’umujyi.
Abantu 52 bandikiwe basabwa kuvugurura inyubako zabo muri icyo cyanya, kandi iyi gahunda irateganywa gukomeza gukurikiranwa kugirango hubahirizwe ibikenewe byose byo guteza imbere siporo n’ubucuruzi muri Remera Sports Hub.