Connect with us

NEWS

Bagabweho igitero mu ngo zabo Abantu 17 bahasiga ubuzima

Published

on

Polisi y’Afurika y’Epfo yatangaje ko yatangiye ibikorwa byo guhiga abantu bagabye igitero cyahitanye abantu 17, barimo abagore 15, mu ngo ebyiri zo mu mujyi wa Lusikisiki, iherereye mu Ntara ya Cape y’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba.

Umuvugizi wa Polisi, Athlenda Mathe, yatangaje ku wa Gatandatu ko abashinzwe umutekano bakomeje gushakisha abakekwaho ubu bwicanyi bwakorewe mu gitero cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

Icyo gitero cyabereye mu ngo ebyiri mu nkengero z’umujyi, aho abasore bitwaje intwaro barashe abagore 12 n’umugabo umwe mu nzu imwe, ndetse abagore batatu n’umugabo barasirwa mu rundi rugo.

Imibare yatangajwe na polisi igaragaza ko muri iki gitero hari abarokotse, barimo abagore bane, umugabo umwe ndetse n’umwana w’amezi abiri.

Minisitiri w’Umutekano, Senzo Mchunu, yatangarije abanyamakuru ko hashyizweho itsinda ry’inzobere mu by’amategeko n’iperereza, aho yemeje ko bashishikajwe no gufata aba bagizi ba nabi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Yagize ati: “Dufitiye icyizere itsinda riri gukurikirana aba bagizi ba nabi, kandi turizera ko ubutabera buzaganza.”

Afurika y’Epfo ikomeje guhangana n’ibibazo by’urugomo rwihariye ruterwa cyane n’ikoreshwa ry’imbunda, aho imibare ya polisi igaragaza ko abantu 12,734 bishwe mu mezi atandatu ya mbere ya 2024, ni ukuvuga impuzandengo y’abasaga 70 bicwa ku munsi.

Ibitero nk’ibi byibasira abantu mu ngo zabo byabaye ingorabahizi, cyane ko muri Mata 2023, abantu 10 bo mu muryango umwe, barimo abagore 7 n’umuhungu w’imyaka 13, barasiwe mu rugo rwabo mu Ntara ya KwaZulu-Natal.

Ibi bibazo birakomeje guhungabanya abaturage, bituma hakenewe ingamba zihamye zo kurwanya urugomo no gukumira ikoreshwa ry’imbunda mu gihugu.