Connect with us

Sports

Aziz wari umufana ukomeye wa Kiyovu Sports yitabye imana

Published

on

Umufana ukomeye wa Kiyovu Sports, Harerimana Abdul Aziz ‘Nzinzi’, yitabye Imana azize uburwayi aho yari arwariye mu Bitaro bya CHUK.

Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025 yemejwe n’umuryango we.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mufana, yongeye gushimangirwa n’buyobozi bwa Kiyovu Sports binyuje ku rubuga rw’abafana.

Ati: “Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bubabajwe n’urupfu rw’umukunzi wacu akaba n’umushyushyarugamba wa Kiyovu Sports, Harerimana Abdul-Azzizi uzwi nka Azziz. Akaba yazize uburwayi aguye mu Bitaro bya CHUK.”

Biteganyijwe ko uyu mufana ashyingurwa mu cyubahiro kuri uyu wa kabiri mu irimbi rya Nyamirambo.

Image

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *