Connect with us

Sports

Arsenal yamaze gusinyisha Martin Zubimendi

Published

on

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yamaze gusinyisha Martin Zubimendi, umukinnyi wo hagati wakiniraga Real Sociedad, mu rwego rwo kongera imbaraga mu kibuga hagati mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025/2026 utangira.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25, azwiho ubuhanga bwo gutanga imipira no kugenzura umukino, ndetse akaba yitezweho gusimbura Jorginho, uri hafi kurangiza amasezerano ye muri Arsenal.

Amakuru aturuka mu binyamakuru byo ku mugabane w’u Burayi yemeza ko impande zombi zamaze kumvikana ku byo gusinya, ndetse Zubimendi akaba yarashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu.

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kumwegukana, kuko yari amaze igihe amushakisha nk’umukinnyi ushobora gutuma Arsenal ihangana n’amakipe akomeye ku rwego rw’u Burayi.

Zubimendi aje mu gihe Arsenal iri gushaka no kongera urwego rw’abakinnyi b’inyuma y’abasatirizi, ndetse no gushaka umunyezamu mushya ushobora guhangana cyangwa gusimbura David Raya.

Martin Zubimendi of Real Sociedad reacts during the LaLiga match between Real Sociedad and FC Barcelona at Reale Arena on November 10, 2024 in San...

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *