NEWS
Arakekwaho kwica umugore we amusatuye inda y’imvutsi
Ndayambaje Antoine wo mu Mudugudu wa Cyato, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we Mukansengimana Clémentine w’imyaka 42 amusatuye inda akamuforomozamo umwana w’amezi 7 yari atwite, agapfana n’uwo mwana.
Bivugwa ko iyo nda yari atwitiye uyu mugabo yari iya karindwi kuko abo babyeyi bari bafitanye abana batandatu.
Inkuru yaciye igikuba mu Murenge wa Cyato, aho abaturage bahuruye ari benshi nyuma yo kumva iyo nkuru y’incamugongo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Mata 2024.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato Harindintwari Jean Paul, yavuze ko byabaye ahagana saa sita z’ijoro, ariko ngo ntibazi icyo uyu mugabo yahoye umugore we.
Ikindi kitaramenyekana ni uko bataramenya icyo uwo mugabo yakoresheje ngo asature inda y’umugore we.
Ati: “Ubwo twatabaraga twasanze inda yose ivirirana, amaraso yuzuye mu ruganiriro, bikaba byamenyekanye ari abana babo bahuruje abaturanyi baraza, umugabo ashaka kubacika, bamwirukaho baramufata. Ubu twamaze kumushyikiriza RIB turi gushaka uburyo umurambo w’umugore we wagezwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma,mbere yo gushyingurwa.”
Gitifu Harindinwari yavuze ko uyu mugabo usanzwe avugwaho ubusinzi bukabije ko kwaya umutungo w’urugo, yahoraga mu makimbirane n’umugore we kubera kutubahiriza inshingano z’urugo.
Ayo mahano akurikiranyweho yabaye mu gihe bivugwa ko yari yiriwe anywewa inzoga mu isanteri y’ubucuruzi ya Murambi ku Cyumwerru tariki ya 28 Mata.
Amakimbirane avamo kwicana kw’abashakanye si ubwambere avuzwe muri uyu Murenge, kuko mu bihe byashize nanone undi mugabo yishe umugore we amuciye umutwe n’amabere ajya kubijugunya mu ishyamba rya Nyungwe.
Uretse muri uyu Murenge kandi, andi marorerwa yakorewe mu Murenge wa Shangi w’ako Karere ka Nyamasheke, aho umugabo yishe umugore we na we akimanika.
Gitifu Harindintwari avuga ko bahagurukiye guhangana n’ibibazo by’amakimbirane mu ngo nubwo hari ababaca mu rihumye bagakora ibikorwa nk’ibi bya kinyamaswa.
Yadasabye abagize imiryango kujya batanga amakuru hakiri kare mu gihe batumvikana n’abo bashakanye aho kwihutira kwamburana ubuzima badasize n’ubw’abana babo.
Yashimangiye kandi ko iyo ubuyobozi bumenye amakuru hakiri kare bugerageza kunga abashakanye byaba bidashobotse bakabafasha gutandukana aho kugira ngo birangire bicanye.