Connect with us

Sports

APR FC yatsinze Police FC mu mukino ufungura stade Amahoro uko umukino wagenze [AMAFOTO]

Published

on

Rwandanews24 iguhaye Ikaze kuri Stade Amahoro ahagiye kubera umukino wo gufungura iki gikorwaremezo giheruka kuvugururwa kigashyirwa ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, bavuye ku bihumbi 25. Ni umukino uza guhuza APR FC na Police FC guhera saa Kumi n’Imwe. Uretse uyu mukino, hateganyijwe kandi n’ibirori byo gutaha iyi “Stade Amahoro nshya” aho byitabirwa na Perezida Paul Kagame.

Umukino urarangiye Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cyo gutaha Stade Amahoro itsinze Police FC igitego 1-0. Mugisha Gilbert ni we watsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Image

Image

Image

52′ Ramadhan ahagurukije abafana Mu mukino kugeza ubu usa nk’udashamaje cyane, Niyibizi Ramadhan acenze abakinnyi bane byibura abakunzi ba ruhago bari muri Stade Amahoro bashobora koza amaso

47′ Police FC ibonye Coup-franc Hakizimana Muhadjili akaraze umupira imbere y’izamu ujya ku mutwe wa Nshimiyimana Simeon uhita ujya hanze.

46′ Igice cya kabiri kiratangiye

45+1 Undi mukinnyi wa Police aryamye mu rubuga rw’amahina Coup Franc itewe na Ishimwe Christian Mugisha Didier wa Police yisanze agonganye n’umukinnyi wa APR FC gusa iyi kipe ihabwa corner

Umunota wa 30 wahawe umwihariko Ku munota wa 30 w’uyu mukino uri guhuza Police FC na APR FC, abari muri Stade Amahoro bakomye amashyi bishimira iki gikorwaremezo u Rwanda rwungutse. Umubare 30 uhura n’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

20′ Didier Mugisha ateye ishoti rya kabiri rigana ku izamu, gusa irya nonaha ryo ryari rikomeye dore ko bisabye Pavel Ndzila kubanza guhoza umupira ngo abone kuwufata aho ahise akomerwa amashyi n’abaje kuri Stade Amahoro.

13′ Gooooaaaaaal Mugisha Gilbert ni we utsinze igitego gifungura Stade Amahoro Uyu mukinnyi wari umaze umwanya agerageza amahirwe, yongeye kuzamukana umupira, anyura mu bo hagati ba Police, ni ko guterera umupira inyuma y’urubuga rw’amahina maze umunyezamu Onesime ntiyamenya aho umupira unyuze.

6′ APR FC yari igerageje gukanguka Iyi kipe y’ingabo z’igihugu igerageje agateroshuma, aho, Mugisha Gilbert ateye agashoti gato kanaciye hirya y’izamu

Umukino watangiye

Image

Image

Image

“Ni wowe ni wowe!” Abantu bose bari muri Stade Amahoro bahagurutse bakomera amashyi Perezida Paul Kagame uri kumwe na Patrice Motsepe wa CAF aho berekeje mu kibuga ahari amakipe ya APR FC na Police FC. Uretse amashyi, abari muri Stade Amahoro nshya bumvikana bagira bati “Ni wowe, ni wowe”.

Image

 

Perezida wa CAF yishimiye Stade Amahoro anashimira Perezida Kagame Muri uku gutaha Stade Amahoro, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, Dr Patrice Motsepe, yagize ati “Muraho Kigali, muraho Kigali! Iyi ni imwe muri Stade nziza muri Afurika no ku Isi. Twe nk’Abanyarwanda, twe nk’Abanyafurika dukwiye guterwa ishema, tugashimira Perezida Kagame kuba yaraduhaye Stade nk’iyi.” “Ubutaha ninza hano ndashaka kureba ikipe y’u Rwanda ikina n’ikipe nziza zo ku Mugabane wa Afurika. Reka nsoze mvuga ko ukurikije impano zihari n’uburyo bwo kuzamura impano rwose u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzaba imwe mu makipe meza ku Mugabane wa Afurika.”

 

Image

Perezida Kagame yashimiye Motsepe na Infantino Perezida Kagame yabanje gushimira Abanyarwanda bitabiriye itahwa ry’iyi Stade Amahoro nshya, avuga ko Perezida wa CAF n’uwa FIFA ari bo batumye u Rwanda ruyubaka. Ati “Mbere na mbere reka nshimira umuvandimwe Patrice Motsepe wa CAF hamwe n’undi muvandimwe, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, uko ari babiri ni bo batumye twubaka igikorwaremezo cya siporo nk’iki. Bakoze byinshi mu gushyigikira u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika kugira ngo hazamuke urwego rwa ruhago Nyafurika ku bibuga nk’ibi, abana ba Afurika babone aho bazamukira n’aho batoreza impano ikomeye dufite ku mugabane wacu.”

Amakipe yombi yasubiye mu rwambariro aho agiye kumva inama za nyuma no kwereka aba komiseri ibyangombwa. Mu kanya gato Stade Amahoro ikaba igiye gufungurwa ku mugaragaro.

Image

Image

Image

Image

Abakinnyi ba Police FC babanza mu kibuga Rukundo Onesime Nsabimana Eric ‘Zidane’ (c) Kwitonda Ally Shami Carnot Ishimwe Christian Msanga Henry Chukwuma Odili Hakizimana Muhadjiri Mugisha Didier Bigirimana Abedi Niyonsaba Eric Abasimbura: Niyonsaba Patience, Senjobe Eric, Kamanzi Aboubacar, Ngabonziza Pacifique, Rugwiro Kevin, Nshimiyimana Simeon, Kilongozi Richard, Ingabire Christian na Ruhumuliza Clovis.

Abakinnyi XI ba APR FC babanje mu kibuga Pavel Ndzila Ndayishimiye Dieudonne(Nzotanga Fils) Clement Niyigena Nshimiyimana Yunusu Claude Niyomugabo (c ) Nshimirimana Ismael Pichou Ruboneka Jean Bosco Niyibizi Ramadhan Mugisha Gilbert Kwitonda Alain Bacca Victor Mbaoma Abasimbura: Ishimwe Pierre, Ruhamyankiko Yvan, Aliou Souane, Taddeo Lwanga, Mugiraneza Frodouard, Apam Bemol, Kategeya Elia, Tuyisenge Arsene, Dushimimana Olivier, Byiringiro Gilbert, Sanda Soulei

Image

Image

Image

Image

Stade Amahoro yongeye kwakira ibirori ku nshuro ya kabiri nyuma y’ibyo kuyisogongera ku wa 15 Kamena aho APR FC yanganyije ubusa ku busa na Rayon Sports. Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Nyakanga, u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Ubwigenge, Abanyarwanda benshi bitabiriye ibirori byo

Image

Image

Image