Sports
APR FC Yanyagiye Musanze FC Iyisezerera mu Gikombe cy’Amahoro

Nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, APR FC yahise ikatisha itike ya ¼ cy’irangiza, yiyongera ku makipe arimo Rayon Sports na Police FC.
Kuri uyu wa Gatatu habaye imikino itatu yo kwishyura ya 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka. APR FC yari yanganyije na Musanze FC 0-0 mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Ubworoherane, ariko kuri Kigali Pelé Stadium, yagaragaje imbaraga zidasanzwe.
Umutoza mukuru w’ikipe y’Ingabo, Darko, yakoze impinduka muri 11 babanjemo mu kibuga. Ishimwe Pierre yari yasimbuye Pavelh Ndzila mu izamu, Mamadou Sy yafashe umwanya wa Djibril Quattara, naho Aliou Souané yagarutse mu bwugarizi.
Ku munota wa kane, Lamine Bah yafunguye amazamu ku mupira yahawe na Denis Omedi, maze abafana ba APR FC binaga ibicu. Ku munota wa 30, Ruboneka Bosco yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Mamadou Sy.
Nyuma yo kubona ibitego hakiri kare, umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthène, yahinduye imikinire, asaba abakinnyi be kugumana umupira no gushaka uburyo bwo kwinjira mu rubuga rw’abakina inyuma ba APR FC. Gusa, Souané na Niyigena Clément bakomeje kuyobora neza ubwugarizi.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC ifite ibitego 2-0, ibintu byayihaye icyizere cyo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.
Ubwo amakipe yombi yagarukaga mu kibuga, APR FC yakoze impinduka ku munota wa 60, Denis Omedi na Niyigena Clément basimburwa na Mugisha Gilbert na Nshimiyimana Yunussu. Nyuma y’iminota itatu gusa, Ruboneka Bosco yongeye gutsinda igitego cya gatatu.
Ku munota wa 65, Darko yongeye gukora impinduka, akuramo Hakim Kiwanuka na Byiringiro Gilbert, abasimbuza Ndayishimiye Dieudonne na Dushimimana Olivier (Muzungu).
Mamadou Sy yatsinze igitego cya kane ku munota wa 76, atsindisha umutwe ku mupira wari uturutse muri koruneri. Iminota 90 yarangiye APR FC yegukanye intsinzi y’ibitego 4-0.
Uretse APR FC, Police FC yasezereye Nyanza FC ku giteranyo cy’ibitego 4-2, AS Kigali isezerera Vision FC iyitsinze ibitego 2-1, naho Amagaju FC asezerera Bugesera FC ku ntsinzi y’ibitego 2-1. Rayon Sports yasezereye Rutsiro FC, Gasogi United ikuramo AS Muhanga.
Ejo hateganyijwe umukino wa nyuma wa 1/8 uzahuza Gorilla FC na City Boys FC. Umukino ubanza warangiye ari igitego 1-1.
Police FC vs AS Kigali
Mukura vs Amagaju FC
APR FC vs Gasogi United
Rayon Sports vs (Gorilla FC cyangwa City Boys FC)
APR FC ikomeje urugendo rwo kwegukana iki gikombe, aho izakina na Gasogi United muri ¼ cy’irangiza.