NEWS
Andi mahirwe Abanyarwanda bafite mu kongera gutora Perezida Kagame
Nyuma y’uko Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, igihugu cyacu cyinjiye mu bihe bishya by’iterambere, bitandukanye cyane n’iby’imyaka 30 ishize. Iyi ntsinzi ni ikimenyetso cy’icyizere Abanyarwanda bafite muri Perezida Kagame ndetse n’ubushake bwe bwo gukomeza kuduteza imbere.
Nk’umuturage w’u Rwanda, ntewe ishema n’uburyo Perezida Kagame akomeje kuyobora igihugu mu buryo budasanzwe. Muri iyi nyandiko, ndatanga ibitekerezo ku bikorwa byo kwiyamamaza, ku matora, ku ntsinzi ya Perezida Paul Kagame no ku byifuzo bishobora kuzitabwaho muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Ibyagezweho ku Buyobozi bwa Perezida Kagame
Paul Kagame yatangiye kuyobora u Rwanda agahindura igihugu icyitegererezo mu nzego zitandukanye, zirimo iterambere ry’ubukungu, imiyoborere myiza, n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Igihugu cyavuye mu bihe bikomeye byari bicyugarije, cyongera kwiyubaka mu nzego zose kubera umutekano n’imiyoborere myiza yatumye abaturage bagira icyizere cyo kubaho.
U Rwanda rwateye imbere mu nzego z’ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo, n’ikoranabuhanga. Uyu munsi, u Rwanda rurashikamye kandi rufite icyerekezo gihamye cy’iterambere rirambye. Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore ryimakajwe, ndetse iterambere ry’umugore rikaba rikomeye cyane mu gihugu cyacu.
Amatora ya 2024
Amatora ya 2024 yaranzwe n’ishyaka, ubwitange, umutekano, n’umutuzo. Abaturage bagize uruhare rukomeye mu matora, bigaragaza ko barushaho gukunda imibereho ya politiki y’igihugu cyabo. Kongera gutora Paul Kagame ku majwi 99.18% byerekana icyizere gikomeye Abanyarwanda bafite mu buyobozi bwe no gukomeza isezerano ry’ahazaza heza.
Ibyifuzo kuri Manda y’Imyaka Itanu Iri imbere
- Kongera Ireme ry’Uburezi: Mu gihe uburezi bwatejwe imbere, ireme ryabwo rikwiye gukomeza kwitabwaho cyane, cyane cyane mu mashuri y’imyuga n’ayisumbuye, ndetse no guteza imbere ubushakashatsi n’ubuvanganzo.
- Gushakira Urubyiruko Amahirwe: Urubyiruko rugize igice kinini cy’abaturage kandi ruramutse ruteguwe neza rwashobora guhaza isoko ry’umurimo haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Abize uburezi, imyuga, ikoranabuhanga, n’ubuvuzi, bagomba gutegurwa nk’abazakenerwa ku Isi hose.
- Kugira Amasezerano y’Imikoranire n’Ibihugu By’amahanga: Aho bishoboka, urubyiruko rw’u Rwanda rwashakirwa amahirwe yo kubona akazi no mu bihugu by’amahanga binyuze mu nzira za diplomasi mpuzamahanga. Ibi birinda urubyiruko inzira z’amayeri n’amanyanga zishobora gushyira igihugu mu bibazo.
Twiyemeje gukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego z’igihugu cyacu. Tumwifurije ishya n’ihirwe; abakuru tumuri inyuma, turarenga abato bahinguka, twubake u Rwanda rutekanye rwo kuzaraga abana bacu n’abazabakomokaho. Imana y’i Rwanda ihe umugisha Perezida Kagame n’igihugu cyacu dukunda.