Connect with us

NEWS

Amayobera ku rupfu rw’umwarimukazi wiyahuye

Published

on

Nayigizente Gilbert, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge  wa  Muhura  avuga ko Kayitesi Josiane w’imyaka 25 y’amavuko, wari umwarimukazi kuri GS Karubungo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kiziguro, azize ikinini cyica imbeba yari yanyoye, bikaba byaramenyekanye bitewe n’uko cyamunukagaho ubwo yajyanwaga kwa muganga.

Urupfu rwe rwabaye ku wa Mbere tariki ya 22 Mata 2024, ndetse akaba yarashyinguwe umunsi ukurikiyeho ku wa kabiri tariki ya 23 Mata 2024.

Nayigizente avuga ko urupfu rw’uwo mwarimukazi rwabaye amayobera, kuko nta makimbirane bari basanzwe bazi yaba afitanye n’umugabo we cyangwa ikindi kibazo yari afite.

Yagize ati “Yafashe ikinini cy’imbeba barabimenya bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Muhura, bamwohereza ku bitaro i Kiziguro. Ntiwavuga ko umugabo ari we wakimuhaye kuko bari kumwe ariko na we ubwe yaravugaga mbere y’uko ashiramo umwuka, kandi nta kibazo yigeze avuga cyamuteye kunywa icyo kinini.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko nta byinshi yavuga kuri uru rupfu, kuko inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha zirimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uku kwiyambura ubuzima.

Icyakora avuga ko ngo Kayitesi yari asanzwe aba iwabo ariko afite umusore babyaranye baturanye, ku buryo hari igihe babaga babana ubundi bagatandukana buri wese agasubira iwabo.

Ati “Yabanaga n’ababyeyi be. Afite umuhungu babyaranye rimwe na rimwe babaga babana ubundi bagatandukana agasubira ku babyeyi be. Nta makuru n’amwe araboneka aganisha ku rupfu kuko n’ababyeyi be bavuga ko nta mpamvu n’imwe igaragara yatuma yiyahura.”