Connect with us

NEWS

Amatariki amatora y’Abasenateri azaberaho yamenyekanye

Published

on

Leta y’u Rwanda yatangaje ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena ateganyijwe ku wa 16 Nzeri 2024.

Ni icyemezo gikubiye mu Iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 16 Kamena 2024.

Iryo teka rikomeza rigaragaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida mu matora y’Abasenateri bizatangira ku wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, bigasozwa ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024.

Biteganyijwe ko amatora y’Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu azaba ku wa 16 Nzeri 2024, mu gihe ku wa 17 Nzeri hazatorwa umusenateri umwe wo mu mashuri makuru ya Leta n’Umusenateri umwe wo mu mashuri makuru yigenga.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’imitwe ibiri, uw’Abasenateri n’uw’Abadepite.

Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26 bamara manda y’imyaka itanu, yongerwa rimwe gusa kandi nibura 30 ku ijana bagomba kuba ari abagore.

Muri bo 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe Inzego z’imitegekere y’igihugu, umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika na bane bagashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki.

Ni mu gihe umwe atorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta, mu gihe undi atorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru yigenga.

Abakuru b’ibihugu barangije neza manda yabo cyangwa basezeye ku bushake bwabo, iyo babisabye bajya muri Sena nk’uko biteganywa n’ingingo ya 80 n’iya 81 z’Itegeko Nshinga kandi bo nta manda bagira.

Ingingo ya 13 y’Itegeko Ngenga N°007/2018.OL ryo ku wa 08/09/2018 rigenga imikorere ya Sena, igena ko mu gihe umusenateri washyizweho yeguye, apfuye, avanywe ku murimo n’icyemezo cy’urukiko cyangwa agize impamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze igihe cya manda gisigaye kingana nibura n’umwaka umwe, urwego rwamushyizeho ni rwo rugena umusimbura.

Abasenateri bagiye gusoza manda yabo batowe mu 2019.

Manda ebyeri za Sena y’u Rwanda zabanje zamaraga imyaka umunani kuri buri imwe ariko itongezwa gusa kuri ubu itegeko ritaganya ko imara imyaka itanu ishobora kongezwa inshuro imwe.

Sena y’u Rwanda ifite inshingano zo kugenzura ibikorwa bya guverinoma no kugenzura ishyirwa mu bikorwa by’amahameremezo.

Muri ayo harimo ihame ryo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya no kurandura Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose, kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Irindi hame ni iryo kurandura burundu amacakubiri cyangwa se ivangura aho ryaba rishingiye aho ari ho hose no gushyira imbere ubumbwe bw’Abanyarwanda.

Hari ihame ryo gukemura ibibazo buri gihe biciye mu biganiro no mu bwumvikane, irigendanye no guharanira leta ishingiye ku mategeko no kuri demokarasi, guharanira leta ishingiye ku mibereho myiza y’abaturage.

Hari kandi izindi nshingano zihariye nko kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi bamwe bo mu nzego za leta iyo bamaze gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri banyuzwa hano kugira ngo baganirizwe bumve inshingano bagiye kujyamo.

Indi nshingano yihariye ni iyo kumenya, kugenzura no gutora amategeko. Sena ifite n’inshingano yo guha ibitekerezo Umutwe w’Abadepite ku mushinga w’ingengo y’imari ya leta, mbere y’uko ritorwa burundu.