Connect with us

NEWS

Amafaranga ya Pansiyo yongerewe

Published

on

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko amafaranga yagenerwaga abari mu kiruhuko cy’izabukuru (pansiyo) n’agenerwa abagize ibyago bikomoka ku kazi yiyongera akava ku bihumbi 13 akaba ibihumbi 33,710 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu itangazo RSSB yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025, ruvuga ko izo mpinduka zishingiye ku mwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri wemeza Iteka rya Perezida ryongera umubare w’amafaranga ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi.

RSSB yavuze ko izo mpinduka ku izamuka ry’ibibagenerwa ritangira uhereye muri Mutarama 2025.

Izo mpinduka zigamije kongera ubushobozi Abanyamuryango mu byiciro byose

Iryo tangazo ryavuze ko bishingiye ku byiciro by’ibigenerwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru nkuko biteganywa mu ngingo ya 4 y’Iteka rya Perezida, abagenerwabikorwa muri buri cyiciro bazahabwa inyongera ku byo bagenerwaga. Ingero zikurikira zerekana uko izo nyongera zizakorwa nyuma y’izi mpinduka.

Ryagize riti: “Abanyamuryango bakiraga 20 000 Frw, bazongerwa amafaranga, agere ku 47 710 Frw. Abanyamuryango bakiraga 50 000 Frw, bazongerwa amafaranga, agere ku 92 710 Frw. Abanyamuryango bakiraga 100 000 Frw, bazongerwa amafaranga, agere ku 155 210 Frw. Abanyamuryango bakiraga 500 000 Frw, bazongerwa amafaranga, agere ku 580 210 Frw Abanyamuryango bakiraga 1 000 000 Frw, bozongerwa amafaranga, agere ku 1 095 210 Frw.”

Izi mpinduka zizagera no ku bindi byiciro by’Abanyamuryango.

Iri zamuka ry’ingano y’ibigenerwa abanyamuryango y’abari mu kiruhuko cy’izabukuru n’abafata ingoboka y’ibyago bikomoka ku kazi rirareba gusa abari abagenerwabikorwa muri aya mashami yombi mbere y’itangazwa ry’iteka rya Perezida.