NEWS
Amabwiriza Mashya yo Kwirinda Marburg mu Nsengero n’Imisigiti nyuma y’ubwiyongere bw’abandura
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ingamba nshya zigamije gukumira icyorezo cya Marburg mu nsengero n’imisigiti, nyuma y’uko iki cyorezo gikomeje kwiyongera mu gihugu.
Amabwiriza mashya asaba ko ahantu hasengerwa hashyirwaho uburyo bwo gukaraba intoki hifashishijwe amazi n’isabune cyangwa umuti wica virusi, ndetse ko abantu bose binjira mu nsengero n’imisigiti bagomba gupimwa umuriro.
Ibi bikorwa bikajyana no gutanga ubutumwa bwo gukangurira abayoboke kwirinda kwegerana cyane, kugira ngo hirindwe kwanduzanya virusi.
Muri izo ngamba harimo n’uko ifunguro ryera rigomba gutangwa mu buryo butuma abayoboke badakoranaho, ndetse hagakumirwa imihango yo gusezera ku bantu bitabye Imana igakorerwa muri za nsengero cyangwa imisigiti.
Kwirinda kwegerana n’umubiri w’uwahitanywe na Marburg byashyizwe mu ngamba z’ubwirinzi, nk’uko RGB ibigaragaza.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu batatu bakize Marburg ku itariki ya 6 Ukwakira 2024, bituma abamaze gukira bose baba umunani.
Kuva iki cyorezo cyaduka mu Rwanda, abamaze kumenyekana banduye ni 49, barimo 12 bapfuye, 29 barimo kuvurwa, naho 8 bakize burundu.
Nta muntu wapfuye kuri iyo tariki, ariko Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gahunda yo gukingira Marburg, igamije guha ubwirinzi abakozi bo kwa muganga n’abandi bantu bahuye n’abarwayi.
Virusi ya Marburg ni icyorezo kigaragazwa n’ibimenyetso by’umuriro mwinshi, kuruka, gucibwamo, kubabara umutwe n’imikaya, ndetse kigatera unaniro ukabije.
Iki cyorezo gitera impfu nyinshi niba kitavuwe neza, kandi gikwirakwira cyane mu bantu begeranye, cyangwa bakoranye ku bikoresho bisangiwe n’abanduye.
RGB irasaba abaturage cyane cyane abayoboke b’amadini kwitwararika bakubahiriza amabwiriza yashyizweho, kandi bagakomeza gufatanya na Leta mu kurwanya iki cyorezo, hagamijwe kurengera ubuzima rusange bw’Abanyarwanda.