Connect with us

Uncategorized

Ama G the Black aribaza impamvu The Ben atavuga ahubwo akarira gusa! Afite ikosa ashinja buri wese wari kumwe na we

Published

on

Umuraperi Hakizimana Aman uzwi nka Ama G the Black mu muziki nyarwanda, aravuga ko The Ben nk’umuntu ufite ikibazo cyamubayeho, gukomeza guceceka kuri we ari amakosa kubera ko uko Abanyarwanda n’abakunda imyidagaduro bakumva ibivugwa n’abo bari kumwe bitakumvikana ari nyiri ubwite uri kubyivugira.

 

Ama G watangaje ko yakoze indirimbo nshya yavuze ko uhereye kuri The Ben n’abandi bantu bari bajyanye na we bose I Burundi bafite amakosa ku iyibwa rye telefone ye. Ubwo yaganiraga na Jalas, Ama G yavuze ko The Ben afite itsinda ry’abanyamakuru bajyanye mu Burundi, ariko nyuma y’uko habaye ikibazo cyo kwibwa kwe akaba yarakomeje guceceka, ntatangarize abatari bariyo uko byagenze.

 

Agir ati “Ikosa nshinja The Ben, ni uguceceka gusa ahubwo akarira gusaaaaaaa…… urarira! I Burundi warahageze.” Yakomeje avuga ko abafana ba The Ben baba bategereje kwiyumvira nyiri ubwite avuga ibyamubayeho. Akomeza avuga ko kandi umugore wa The Ben nawe afite ikosa, kubera ko ari we wagakwiye kuba ashinzwe kureba telefone y’umugabo we.

 

Ati “The Ben yagombaga kubaza umugore we Pamela, buriya ikintu umugabo yubaha ni telefone y’umugore we, n’umugore bikaba uko, rero njye uko mbyumva, ubw The Ben yari ahugiye mu bindi, Pamella yagakwiye kuba ari gucunga telefone y’umugabo we. Yego ntabwo ari muri protocole pe, ariko ni we wagakwiye kubazwa iyo telefone. Ari njyewe The Ben, Pamella niwe nayibaza.”

 

Ama G the Black uvuga ko The Ben na Pamella bafite amakosa, aravuga ko n’abashinzwe umutekano we (Bouncers) nabo bafite amakosa kuko mubyo bari bashinzwe kurinda umutekano nabyo birimo.

 

Akomoje ku kijyanye n’ihangana n’urwango ruvuga kuri The Ben na Bruce Melodie, Ama G yavuze ko nta kidasanzwe kirimo ati “Urwango rwahozeho ruriho kandi ruzahoraho, urutararangiranye na Kayini na Abeli cyangwa hagati y’Imana ntimugategereze ko ruzarangirira muri twe abantu ba none.”