NEWS
Alain Mukuralinda yasezeweho bwa nyuma

Uwari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Bernard Mukuralinda, witabye Imana mu ntangiriro za Mata 2025, yasezeweho bwa nyuma n’abo mu muryango, inshuti n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 10 Mata 2025, mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru. Misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo.
Iyo Misa yitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru mu gihugu barimo, abaminisitiri banyuranye Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Habyarimana Angelique, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, Umuvugizi wa Polisi y’lgihugu, ACP Boniface Rutikanga, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’lgihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Barore Cleophas n’abandi.
Bijyanye n’uko Alain Mukuralinda yari inshuti y’abahanzi kumuherekeza byitabiriwe n’abahanzi n’ibyamamare muri sinema nyarwanda, barimo Clapton Kibonke, Ndimbati, Dj Bisoso, Dj Ira, Mico The Best, n’abandi, dore ko banamukoreye indirimbo nka bumwe mu buryo bwo kumushimira uko yavuganiye abahanzi.
Mu mugoroba wo kuzirikana ubuzima bwe, Muyoboke Alex yashimye uruhare rwa Mukuralinda mu guteza imbere ubuhanzi, asaba ko intambwe yari amaze gutera itasubira inyuma.
Muri siporo witabiriwe n’abakinnyi n’abatoza b’ikipe nyakwigendera yari yarashinze yitwa Tsinda Batsinde, n’abandi batandukanye.
Ni igikorwa cyabanjirijwe na Misa yo kumusabira yayobowe na Antoinne Cardinal Kambanda muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo.
Arkiyepiskopi wa Kigali, Cardinal Kambanda yagaragaje ko nubwo urupfu rubabaza iyo rutwaye umuntu w’ingenzi nka Alain Mukuralinda, ubuzima butagarukira ku rupfu gusa.
Ati “Urupfu ruratubabaza iyo rudutwaye umuntu nk’uyu uri mu kigero nk’iki, wari ufatiye runini umuryango, wari witezweho byinshi, ariko nubwo bitubabaza ntabwo ubuzima burangirira ku rupfu.”
Cardinal Kambanda yavuze ko Mukuralinda yari umuntu ukunda abantu kandi agakunda Imana, ibyamufashaga kwakira abamugana mu mbaraga ze zose atizigamye.
Ati “Yari umuntu witegereza akareba abana bafite impano cyane cyane abana b’abakene badafite ababatera inkunga, ngo izo mpano zabo zibagirire akamaro n’imiryango yabo. Uwo ni umurage ukomeye adusigiye.”
Sina Gerard uri mu bagize umuryango we, yagaragaje ko Alain Mukuralinda yaranzwe no guca bugufi kandi ko yakundishije abana umurimo n’umuziki muri rusange.
Yavuze ko yabanye na Mukuralinda imyaka itandatu akiva kwiga mu Bubiligi kugeza yubatse urwe rugo ariko ko nta kibazo na kimwe bigeze bagirana.
Yavuze ko mu kazi ke kagoye ka buri munsi bitamubuzaga kubonera umwanya umuryango we kuko yawukundaga cyane.
Sina yashimangiye ko urukundo rukwiye kuba impano ikomeye abantu bamuvomaho.
Umugore wa Mukuralinda wari ufite ikiniga n’agahinda yashimiye imiryango n’inshuti zabafashe mu mugongo, yemeza ko umugabo we agiye yari agikenewe n’umuryango.
Yavuze ko banyuranye muri byinshi, kandi ko yakundaga uko yamukebuzaga igitsure kivanze n’urukundo.
Mukuralinda yavukiye mu Karere ka Rulindo mu 1970, gusa umuryango we wahise wimukira i Kigali, ubwo yari afite imyaka ibiri.
Uyu mugabo wabaye Umushinjacyaha ndetse akaba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, yari uzwiho gusabana na bose.
Usibye ibikorwa by’ubutabera na politiki, yari azwi mu bijyanye n’imyidagaduro, aho yabaye umuhanzi w’ikirangirire akoresha izina rya “Alain Muku” akanagira sosiyete ifasha abahanzi izwi nka Boss Papa.
Yakundaga kandi umupira w’amaguru cyane ko yari afite n’ikipe y’abato.
Ni we wahimbye indirimbo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwa ‘Tsinda batsinde” ndetse yahimbye n’izindi zakunzwe z’andi makipe.