Umunyamakurukazi Floriane Irangabiye, wari umaze imyaka ibiri afunzwe, yararekuwe nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. Izi mbabazi yaziherewe ku wa 14 Kanama, ariko amakuru ye yamenyekanye ku munsi wakurikiyeho.
Irangabiye, wahoze atuye i Kigali mu Rwanda, yavuze ko kurekurwa kwe ari umunsi udasanzwe mu buzima bwe ndetse no ku muryango we. Yagize ati, “Kuba mfunguwe nyuma y’imyaka hafi ibiri ndi muri gereza ni umunsi udasanzwe mu buzima bwanjye, abana banjye n’umuryango wanjye wose.”
Yashimiye cyane abantu bose bagize uruhare mu kurekurwa kwe, harimo umuryango we, abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi no ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’abanyamakuru. Mu magambo ye, yashimiye Perezida Evariste Ndayishimiye, ati, “Ndashimira mbikuye ku mutima Perezida w’u Burundi, nyakubahwa Evariste Ndayishimiye washyize mu bikorwa icyemezo cyo kumurekura, kandi ndamwifuriza ibyiza.”
Irangabiye yafunzwe muri Kanama 2022, ubwo yari amaze kugera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye avuye i Kigali. Mu mwaka ushize, urukiko rw’u Burundi rwamuhamije icyaha cyo kubangamira umudendezo w’igihugu, rumukatira imyaka 10 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni imwe y’Amarundi.
Icyakora, ibi bihano byamaganiwe kure n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, ivuga ko Irangabiye yafunzwe kubera ikiganiro yajyaga akora kuri Radiyo Igicaniro. Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe kurengera abanyamakuru (CPJ) ryagaragaje ko icyaha yashinjwaga cyari gishingiye ku kiganiro cyabonetse muri telefoni ye, aho bivugwa ko cyahamagariraga Abarundi guhirika ubutegetsi.
Abacamanza banavuze ko yagiraga ingendo hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ndetse banerekana amafoto ye ari kumwe na Perezida Paul Kagame, ibintu byatumye bamushinja kuba intasi y’u Rwanda, n’ubwo we n’abamwunganira mu mategeko bakomeje kubihakana.