Connect with us

NEWS

Akarasisi bwa mbere kabaye mu Kinyarwanda abasirikare basaga 624 binjiye muri RDF {AMAFOTO}

Published

on

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, ubwo abasirikare b’Abofisiye 624 basoje amasomo n’imyitozo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare cya Gako, umwiyereko k’akarasisi k’aba basirikare, byakozwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda gusa.

Yaba abari bayoboye uyu mwiyereko wa gisirikare ndetse n’aka karasisi, bavugaga amagambo yose mu Kinyarwanda, ndetse n’abamwikiriza bose, bakamwikiriza mu Kinyarwanda, ariko mu ijwi ryo mu gituza, nk’irya gisirikare.

Ni igikorwa cyanyuze Abanyarwanda benshi, bagiye babigaragariza ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko bishimangira agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda ruhabwa muri bene rwo, ndetse no gukomeza kwigira k’u Rwanda.

Muri Kamena 2019, ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga Itorero Indangamirwa ryabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro, yibukije urubyiruko kwihatira gukoresha Ururimi rw’Ikinyarwanda kandi neza.

Abofisiye basoje amasomo n’imyitozo uyu munsi, ni 624 barimo abakobwa 51. Aba binjiye mu gisirikare cy’u Rwanda, bari mu byiciro bitatu, birimo icy’abasirikare 102 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare, babifatanyije n’amasomo yabahesheje icyiciro cya kabiri cya kaminuza, aho basoje mu mashami arimo Ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, iry’ubuvuzi, ndetse n’ishami ry’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu.

Hari kandi icyiciro cy’abasirikare 522 bize umwaka umwe mu masomo ajyanye n’umwuga wa gisirikare gusa, barimo 355 bari basanzwe ari abasirikare bato, n’abandi 167 bari basanzwe ari abasivile bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Hakaba n’icyiciro cy’abasirikare b’Abofisiye 53 bize mu mashuri ya gisirikare mu Bihugu by’Inshuti by’u Rwanda.

Ku isaaha ya saa sita na mirongo ine n’itanu (12:45’), ni bwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga, yatangaje ku mugaragaro ko nk’uko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rimuha ububasha, ahaye ipeti rya Sous Lieutenant aba basirikare.

Perezida Paul Kagame yibukije ingabo z’u Rwanda ko zigomba gukomeza kurangwa n’ubutwari no kwanga agasuzuguro, bikanaranga Abanyarwanda bose, bikabubakamo umuhate wo kurinda no kurwanira Igihugu cyabo, ku buryo uwazabashozaho intambara byazarangira ari we wicujije.

Umukuru w’u Rwanda yibukije aba binjiye mu Ngabo z’u Rwanda ko baje mu mwuga wo kurinda no kurengera Igihugu cyabibarutse. Ati “Iyo bivuze kurengera Igihugu, biba bivuze no kurengera wowe ubwawe, biguhaye uburyo wirinda ukarinda n’abandi.”

Yanagarutse ku batinya kwinjira muri uyu mwuga, batinya ko bawutakarizamo ubuzima, avuga ko kuba umuntu yapfira gukorera Igihugu cye mu mwuga wa Gisirikare, ari irindi shema.

Ati Kutawujyamo, kutawutinyuka, ntibyakubuza kubutakaza ubuzima, kuba watakaza ubuzima uri muri uyu mwuga ni ishema, ni ishema rikurinda rikarinda abawe, rikarinda n’Abanyarwanda bose n’abandi batuye iki Gihugu cyacu.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yagarutse ku mateka mabi yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe, ndetse Abanyarwanda n’Isi yose bakaba bavuye mu cyumweru cyo kuzizirikana ku nshuro ya 30, avuga ko ubunyamwuga bw’Ingabo z’u Rwanda n’ibyo rwubaka, bigomba gutuma ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ati “Ntibizabe nk’ibyo ejobundi navugaga, ntabwo dushaka kongera kubibona ntibikabeho mu Rwanda twubaka, aho muzi ko nababwiye hari amateka twanyuzemo muzi kandi mwese n’abandi barayazi, aho abantu bapfuye bicwa n’abandi bicwa na politiki mbi, yaba iyahemberewe hano mu Gihugu cyacu cyangwa ibyaturutse hanze, aho umuntu yabazwaga guhitamo urupfu ari bupfe, ahantu abantu bafite intwaro babaza utayifite, bakabaza umwana, bakaza umukecuru bakazaba umusaza, ndetse n’abasore n’inkumi icyo bahitamo kugira ngo ari cyo kibica.

Igihugu iyo cyageze aha, kugira ngo kizongere kubona ibintu nk’ibyo byaba ari ishyano. Ntabwo izi ngabo z’Igigugu z’umwuga ibyo zigishwa zitozwa, amateka yacu, ntabwo yatwemerera ko byazongera kuba mu Gihugu cyacu, ni zo nshingano mufite nk’Ingabo z’Igihugu ari mwe, ari abo musanze, ari n’abandi bazaza.”

Perezida Kagame yasabye aba basirikare kimwe n’abandi basanzwe mu Ngabo z’u Rwanda, ko bagomba gukorana umutima, atanga urugero rw’umukecuru aherutse kugarukaho ubwo yatangizaga ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, wagaragarije abicaga abantu ko ari ibigwari, ubwo bamubazaga urupfu yifuza gupfa.

Perezida ati Icyo yahisemo, yarabavumye, yabaciriye mu maso. Uwo mukecuru ni intwari ni cyo gikwiye kubaranga mwebwe n’abandi Banyarwanda. Kwanga ubagaraguza agati agatoki, mukabyanga, mukabirwanya. Urupfu Abaranywanda bakiriye guhitamo gupfa, ni ugupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu.”

Perezida Kagame yibukije aba basirikare ko ibyo bigishijwe atari byo bazakora gusa, ahubwo ko bagomba no gukora ibyo umutimana nama wabo ubabwira, bakanga agasuzuguro, bakanga ubugwari, bakemera gupfira ukuri.

Ati “Ukuzanyeho ibyo, akicuza icyatumye abikora. Ni zo ngabo z’Igihugu cy’u Rwanda. Ni cyo mwebwe muri muri izi ngabo n’abandi mukomokamo, bakwiye kuba bafite uwo mutima. Rwose ibyo navuga nkwiye gusubiramo, ubazanaho intambara, akabyicuza.”

Yasabye aba basirikare gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura gisanzwe kiranwa RDF, kinaranga Igihugu cy’u Rwanda, abibutsa ko uko bazitwara yaba mu Gihugu imbere ndetse no hanze yacyo, ari na byo bizajya biha isura Igihugu cyabo