Connect with us

NEWS

Agakiriro ka Gisozi kongeye gufatwa n’inkongi

Published

on

Agakiriro gakorerwamo imirimo y’ububaji no gusudira mu Murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo kongeye gufatwa n’inkongi .

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars , yabwiye umuseke dukesha iyi nkuru ko iyi nkongi yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ahagana Saa  cyanda  z’igitondo.

Yongeyeho ko kugeza ubu hataramnyekana icyateye iyi nkongi gusa ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryihutiye kujya kuzimya.

Ati “ Icyayiteye ntabwo turakimenya , turacyakora  igikorwa cyo kuzimya umuriro.” Hari ibikorwa byakorerwaga hariya cyane cyane ibikorwa bigendanye n’imbaho, inyubako zari zihari, ariko turaza kubaha amakuru yandi .”

Yabwiye umunyamakuru ko kugeza ubu hataramenyekana agaciro k’ibyangirikiye muri iyi nkongi .

Si ubwa mbere aka gakiriro gafatwa n’inkongi  ndetse no mu kwezi nkuku , muri Gicurasi   2023 nabwo karahiye.

Agace kahiye ni akari ahazwi nka APARWA mu gice cy’igishanga mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Zimwe mu mpamvu zitangwa n’abahakorera nk’imbarutso y’iyi nkongi ni uburyo bwo gushyira amashanyarazi mu gakriro bukozwe nabi ( Estalation ).

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *