NEWS
Agakiriro ka Gisozi kongeye gufatwa n’inkongi

Agakiriro gakorerwamo imirimo y’ububaji no gusudira mu Murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo kongeye gufatwa n’inkongi .
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars , yabwiye umuseke dukesha iyi nkuru ko iyi nkongi yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ahagana Saa cyanda z’igitondo.
Yongeyeho ko kugeza ubu hataramnyekana icyateye iyi nkongi gusa ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryihutiye kujya kuzimya.
Ati “ Icyayiteye ntabwo turakimenya , turacyakora igikorwa cyo kuzimya umuriro.” Hari ibikorwa byakorerwaga hariya cyane cyane ibikorwa bigendanye n’imbaho, inyubako zari zihari, ariko turaza kubaha amakuru yandi .”
Yabwiye umunyamakuru ko kugeza ubu hataramenyekana agaciro k’ibyangirikiye muri iyi nkongi .
Si ubwa mbere aka gakiriro gafatwa n’inkongi ndetse no mu kwezi nkuku , muri Gicurasi 2023 nabwo karahiye.
Agace kahiye ni akari ahazwi nka APARWA mu gice cy’igishanga mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Zimwe mu mpamvu zitangwa n’abahakorera nk’imbarutso y’iyi nkongi ni uburyo bwo gushyira amashanyarazi mu gakriro bukozwe nabi ( Estalation ).