Connect with us

NEWS

AFC/M23 yongeye mu gisirikare cyayo abasirikare ba Congo baherutse kumanika amaboko

Published

on

Ihuriro rya AFC/M23 ryafashe icyemezo cyo gushyira mu ngabo zayo abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, baherutse kumanika amaboko bakishyikiriza uyu mutwe.

Abasirikare M23 yashyize mu ngabo zayo ni abaherutse kuyishyikiriza ubwo mu mpera za Mutarama 2025, uyu mutwe witwaje intwaro wabohoraga abatuye mu Mujyi wa Goma.

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yabwiye The New Times ko abo basirikare ba RDC bari inzirakarengane z’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.

Kanyuka wari mu Mujyi wa Bukavu uyu mutwe avugira umaze iminsi wigaruriye yagize ati “Ni Abanye-Congo, bahoze bakoreshwa na Tshisekedi n’abambari be. Ni abaturage ni Abanye-Congo, ni inzirakarengane za Tshisekedi na guverinoma ye.”

Bijyanye n’uko kugaragaza ko abo bashyize mu ngabo zabo ari Abanye-Congo nka bo, Kanyuka yavuze ko nta kibazo na kimwe kiri mu kubashyira mu ngabo ngo bakomezanye urugamba rwo kubohora igihugu cyimitse ikibi.

Uyu muvugizi wa AFC/M23 yashimangiye ko mbere yo kwinjiza izo ngabo za Guverinoma ya Congo mu zabo ziri kurinda Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, zabanje guhabwa amahugurwa.

Ku wa 13 Gashyantare 2025 Umuyobozi w’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23, Gen Maj Sultani Makenga, yasuye abasirikare ba RDC bafashwe n’abarwanyi babo, bemeranya kwifatanya mu gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Icyo gihe abo basirikare bari gutorezwa mu Kigo cya gisirikare cya Rumangabo giherereye muri Teritwari ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Icyo gihe Gen Maj Makenga yagaragarije abo basirikare ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kwiba abaturage, kwica, gushimuta no kwibasira amoko, agaragaza ko ARC/M23 yiyemeje kubohora abaturage ndetse na bo bamwemerera ko biteguye gutabara RDC n’Abanye-Congo bakomeje kugirirwa nabi n’ubutegetsi.

Kanyuka yagaragaje ko SADC na EAC bikwiriye kujya kureba ibiri kubera muri RDC nyir’izina, bakareba impamvu muzi yatumye begura intwaro bakarwanira kubona uburenganzira bwabo bimwe, abaturage bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bakicwa umusubirizo RDC ikabirebera.

Ati “Bagomba kuza bakirebera ibiri kuba, bakareba uko Tshisekedi ari kwica iki gihugu, uko ari gukwirakwiza imvugo z’urwango n’uburyo guverinoma ye yamunzwe na ruswa. Ni gute Tshisekedi ari kutwica buri munsi abantu bakarebera hanyuma bakadutegeka guhagarika kwirwanaho?”

Yakomeje ati “Ntabwo turwana tugamije gutera Guverinoma ya Congo. Turi kurwana ku bwo kwirwanaho, turwana ku miryango yacu, n’abaturage bari kwicwa buri munsi. Rero bakwiriye kudufasha.”

Kanyuka yasabye ko ingabo za SADC n’iz’Abarundi gusubira iwabo zikareka gukomeza gutera ingabo mu bitugu Tshisekedi wimitse ingengabitekerezo ishingiye ku moko, no kumaraho ubwoko bumwe.

Nubwo ingabo za Congo ziyemeje kwifatanya n’imitwe y’abagizi ba nabi nka FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Wazalendo, ingabo z’abanyamahanga nk’iz’Abarundi, SADC n’abacanshuro, M23 yakunze kubahashya ndetse ikabambura ibice bitandukanye.

Bamwe mu bacanshuro bishyikirije uyu mutwe u Rwanda rubaha inzira basubira iwabo, Malawi yatangaje ko igiye gukura ingabo zayo ziri muri RDC, hari n’amakuru avuga ko u Burundi bwatangiye guhungira iwabo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *