Connect with us

NEWS

AFC/M23 Yamaganye Human Rights Watch ku Ibyatangajwe kuri Lawrence Kanyuka

Published

on

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yamaganye bikomeye Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), ku byo watangaje bimwitirirwa avuga ko bitari ukuri. Kanyuka yavuze ko HRW yakoze raporo igamije gukwirakwiza ibihuha by’Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no kuyobya amahanga ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Mu itangazo HRW yasohoye ku wa 12 Werurwe 2025, ryagarutse ku byaha bikekwa ku mutwe wa M23, birimo kuba hari abanyamakuru n’abaturage basanzwe bishwe, barimo n’umuhanzi Idengo, bivugwa ko yishwe azira ko yari umwe mu rubyiruko rwa LUCHA. Iri tangazo ryagaragazaga ko Kanyuka yemeye ko abarwanyi ba M23 bamurashe kuko yari yambaye imyambaro ya gisirikare.

Nyamara, Kanyuka yahakanye ibi birego, abinyujije ku rukuta rwe rwa X (Twitter), avuga ko ari ibinyoma bihimbwa hagamijwe gusiga isura mbi umutwe wa AFC/M23. Yagize ati: “HRW iri gukoresha urubuga rwayo idasesenguye, ikwirakwiza ibinyoma bya RDC kubera imikoranire n’inyungu bafitanye n’ubutegetsi. Turavuga dushikamye ko nta miryango itari iya Leta twagabyeho ibitero, ahubwo urubyiruko rwaturutse mu miryango itandukanye rwagiye rwinjira muri AFC/M23.”

Ku bijyanye n’urupfu rwa Idengo, Kanyuka yasobanuye ko mu byo yavuze nta hantu yigeze avugira ko yazize isano afitanye n’umutwe wa LUCHA, ahubwo ko hari bamwe mu bagize iri tsinda biyunze kuri AFC/M23. Yagaragaje ko ibikubiye muri raporo ya HRW ari uguhimba inkuru, ndetse asaba uyu muryango kureka gukoresha raporo z’ibogamye zigamije inyungu za Leta ya Kinshasa.

Ati: “Turasaba ko HRW ihita ihagarika kuvuga ibyo ntavuze no guhindura ibimenyetso bagamije inyungu za politike.”

Muri iki gihe, ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo bikomeje kuba ingorabahizi, aho Leta ya RDC ikomeje gushaka inkunga mpuzamahanga ngo itsinsure AFC/M23. Iyi Leta ishinjwa kuba irimo gukoresha amafaranga n’amabuye y’agaciro mu guha imbaraga ibihugu by’amahanga kugira ngo byotsere igitutu M23, aho gukemura ibibazo by’ubwicanyi bumaze igihe buhitana abaturage bo muri aka gace.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *