NEWS
AFC/M23 iri kubakisha umuhanda uhuza santere ya Masisi na Sake

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryatangiye kubakisha umuhanda mushya uhuza santere ya Masisi n’umujyi wa Sake mu ntara ya Kivu y’Amajyarugu.
Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na AFC/M23, Manzi Willly, yatangaje amashusho y’imashini zikora umuhanda, bigaragara ko zatangiriye akazi mu gace ka Kasengezi.
Manzi yasobanuye ko kubaka uyu muhanda ari kimwe mu bigaragaza ibihe bishya iyi ntara yatangiye, bitigeze bibaho kuva RDC yabaho.
Yagize ati “Umuhanda mushya uri kubakwa, uhuza santere ya Masisi na Sake. Kandi iri ni itangiriro ry’ibihe bishya. Abaturage ba Masisi bagowe n’imihanda itari nyabagendwa, ntabwo bazongera kumara iminsi mu ngendo zakabaye zibatwara amasaha make.”
AFC/M23 igenzura Goma kuva mu mpera za Mutarama 2025. Manzi yasobanuye ko uyu mujyi wavutse bundi bushya kuko abawutuye ntibakibura amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi kandi ko bizeye umutekano wabo ku rugero rwa 99%.
Yagize ati “Inzego z’umutekano zacu zirinda abaturage amanywa n’ijoro. Uduce nka Ndosho twahoragamo ubwoba n’amajoro yo kudasinzira ubu twahamya amahoro n’umutekano byazanywe na AFC/M23.”
Rwiyemezamirimo Fulani yasobanuye ko igikorwa cyo kubaka uyu muhanda kizihutishwa, ku buryo kizarangira mu mezi atanu. Hari kwifashishwa imashini enye.