NEWS
‘Abayobozi ntabwo bagiraho ikuzo’Perezida Kagame yasabye abayobozi barahiye kwita ku nyungu z’Abanyarwanda bose
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije abayobozi baherutse guhabwa inshingano muri Guverinoma no mu zindi nzego nkuru z’Igihugu ko bafite inshingano yo kwita ku nyungu z’Abanyarwanda bose.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2024, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya baherutse guhabwa inshingano no gusesa Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’amatora.
Abarahiye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Kabera Olivier,
Umushinjacyaha Mukuru Habyarimana angelique, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’Umutekano Havugiyaremye Aimable, Umugaba w’Ingabo zishinzwe ubuzima Mg Gen Mbera Efrem Rurangwa n’Umugaba wungirije w’Ingabo zishinzwe ubuzima Brig Gen. Dr John Nkurikiye
Perezida Kagame, nyuma yo kwakira indahiro z’abo bayobozi, yabibukije ko bari basanzwe bafite inshingano ariko ko bazikomeza bakorera Iguhugu kandi uko bikwiye, abasaba kwita ku nyungu z’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Muhagarariye inzego zitandukanye ariko inshingano mufte nkuru nin ukurengera inyungu z’Abanyarwanda bose nta kurobanura.”
Yongeyeho ko ari inshingano yumvikana nk’aho yoroshye ariko bipimirwa mu kuyishyira mu bikorwa.
Ati: Iyi ni inshingano igaragara cyangwa yumvikana nk’aho yoroshye ariko mu by’ukuri iyo bigeze mu bikorwa ni ho bigaragarira ko biba bitoroshye, ariko abantu bagomba kuzuza neza inshingano zibirimo.
Kuyobora habamo gutanga urugero mbese abandi bakurikiza. Uhereye ku bo uyobora ariko n’abantu muri rusange cyane cyane abakiri bato, bo bakura bate? bareba iki? bumva bate imikorere? uko ikwiye kubakuba imeze?”
Umukuru w’Igihugu yanavuze ko mu nshingano hanabamo gufata ibyemezo, abibutsa ko baba bakwiye gufata ibyemezo biboneye kandi ntibategereze kwibutswa.
Ati: “Muri izo nshingano habamo gufata ibyemezo muba mukwiye gufata ibyemezo kandi bihwitse, bizima uko bishoboka. Umuyobozi utagira aho afata ibyemezo aba yujuje bike mu nshingano aba afite, ibyo ndetse byashoboka, kuzuza inshingano zibintu wumva, z’ibyo ukwiywe kuba ukora bikwiriye gukorwa vuba hatagombye gutegereza.
Ntabwo byaba ko abayobozi gukora imirimo yabo bahora bibutwsa buri gihe, ndetse bikaba nk’aho abayobozi hari abashinzwe kubibutsa […] Ntibikwiye gutegereza kwibutswa ariko biraba kenshi.”
Igishoboka kuba gikwiye gukorwa mu cyumweru, ugasanga ni ibyumweru2, ukwezi cyangwa ibirenze, wanabaza akaba atakubwira icyabiteye gusa gasaba imbabazi akavuga ko agiye kubikora.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko mu gihe umuyobozi atujuje inshingano bigafata igihe kirenze icyo byagombye kuba byarakorewe, haba hadakenewe gusaba imbabazi kuko ari inshingano, ahubwo ko haba hakwiye gusobanurwa, gutanga igisubizo cy’impamvu igihe cyatakaye.
Yibukije abayobozi ko batagomba kugarukira ku kwitekerezaho kuko baba basabwa no gutekereza ku nshingano.
Ati: “Abayobozi ntabwo bagiraho ikuzo, ntibagira aho kwitekereza gusa, ni ibintu bizima bisanzwe ubanza ukitekerezaho ni ho bihera, ariko nta bwo ari aho bigarukira, utekereza inshingano, ukibaza impamvu ufite izo nshingano, ugakorera abandi mu gihugu batari muri uwo mwanya kuko umwanya umwe ugibwamo n’umuntu umwe.”
Abayobozi kandi bibukijwe ko bagomba gukorera hamwe ntibabe ba nyamwigendaho, batiremereza.
Ati: “Abandi bose baba baguhanze amaso bategereje icyo ubagezaho naho ibindi byo kwiremereza, kuba ari wowe, ndetse bikavamo no kuba udashobora kuvugana n’undi, mwuzuzanye kandi buri wese afite uruhare agomba kugira, uwo muco ndibwira ko ukwiye gucika burundu atari ukugabanyuka gusa.”
Perezida Kagame yanagarutse ku kutibwira ko abantu bagomba gutegereza ababagirira imbabazi, kuko bidindiza intambwe abantu bakwiye kuba bageraho.
Ati: “Biratudindiza gusa bigasa naho muri twe hari abishimiye aho turi mu rwego rwo gutera imbere utegereje abakugirira imbabazi, abakugoboka, byabaye akamenyero. Nari nzi ko mu myaka 30 ishize byari bikwiye kuba byumvikana ko n’ugutera inkunga ayigutera ufite aho wigejeje. Ntabwo ugutera inkunga ari we uza akagukorera ikintu cyose. Ese kuki? Ibaze impamvu wakorerwa ibyo ukeneye n’abandi bantu,Mubisobanura mute, mubuze iki?”
Ko abenshi mwemrra Imana, mu byo mwemera muzi ko hari ibice by’Isi byaremwe ukundi bihabwa ibyangombwa byose, Imana ibagezeho mwebwe igira ibyo ibahisha, ntiyabibahaye? Mwagiye mubyibaza igihe cyosemukora ibyo mufitiye uburenganzira mubamo buri munsi.”
Iyo Mana mwambazam, musenga buri munsi, igihe cyose mwibwira ko yabimye ni iki mwebwe nk’Abanyarwanda, yaguhaye ubwenge, ikabaha abenshi ubuzima bwiza, ikabaha buri kintu cyose ikabaha n’Igihugu nubwo cyagiye kigira ibibazo hanyuma mukajya aho mwe mukaba abantu biyima kugera ku byo buri munsi muvuga kandi mushaka kugeraho.
Iyo bigeze aho reronta muntu umwe kampara, ugiye mu mwanya w’ubuyobozi ngo abe ari we wireba, uriho kubera impamvu kandi hashioboraga kujyaho undi uwo ari we wese. Abanyarwanda ni benshi, aho uri hashoboraga kujyamo undi, bitumen rero ukoresha ibyo ufoite, ibyo ushoboye, ukora ibintu bizima bigera ku nyungu zabandi bose.
Mu gusoza ijambo Perezida Kagame yashimiye Abadepite,umurimo bakoze avuga ko gusesa Inteko bitavuze kubagaya, ahubwo ko ari igihe cy’indi ntera igomba kugerwaho.