Connect with us

NEWS

Abatuye Gatumba bahawe icyumweru kimwe cyo kwimuka

Published

on

Guverineri wa Bujumbura, Désiré Nsengiyumva yahaye ababa mu gace ka Gatumba, ingo zabo zigeramiwe n’umwuzure,igihe ntarengwa cy’icyumweru cyo kuba bavuye muri ako karere.

Iki cyemezo cyatangarijwe mu nama y’abatuye mu gace ka Gatumba gaherereye mu ntara ya Bujumbura (mu burengerazuba bw’Uburundi). Aka gace kazahajwe n’imyuzure kuva mu 2021.

Guverineri Désiré Nsengiyumva, imbere y’abayobozi n’abashinzwe umutekano,yagize ati: “Hazabaho ibarura ry’abantu bafite ibibanza i Gatumba. Bazimurirwa i Mubimbi na Kabezi (intara imwe), abapangayi bagomba gushaka aho bajya.”

Yatangaje ko iki gikorwa kigamije gushyira mu bikorwa iki cyemezo kizakorerwa muri ako gace guhera ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Amazi y’Ikiyaga cya Tanganyika n’umugezi wa Rusizi (utandukanya u Burundi na DRC) akomeje kwiyongera,agasenyera imiryango ibihumbi.

Muri iki gihe cy’imvura nyinshi, Porofeseri Bernard Sindayihebura, inzobere mu igenamigambi n’ibidukikije, araburira ko ibyangirika bishobora kwiyongera.

Yabwiye SOS Médias Burundi mu kiganiro cyihariye ati“Kuva kuri Rusizi nto (i ruhande rwa Gatumba) kugera i Kabonga (intara ya Makamba, mu majyepfo y’Uburundi), igice cyose kizaba kiri munsi ya 777.11 kizarengerwa n’amazi. Urumva rero ko hari imitungo myinshi izangirika, ibikorwa remezo, imihanda, amahoteri, imicanga…. “.