NEWS
Abaturage bo mu Karere ka Musanze Batunguwe n’Ubutaka Buri Kurigita
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Rwaza, mu Kagari ka Nyarubuye, batangajwe n’ibyo bise amayobera nyuma y’uko ubutaka bwabo butangiye kurigita mu gihe cy’impeshyi. Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, aho ubwo babyukaga bagiye mu mirimo yabo y’ubuhinzi basanze umuhanda wari watangiye kwiyasa no kurigita igice kimwe.
Nyirangaruye Domina, umwe muri abo baturage, yagize ati, “Ibi twabibonye ejo mu gitondo kandi ejo bundi nta kibazo cyari gihari, twumiwe aya ni amayobera kuko ubundi bikwiye kubaho mu gihe cy’imvura habaye inkangu, ariko ubu byatuyobeye dufite ubwoba ko uyu musozi wose ushobora kurimbuka.”
Habineza Jules nawe yagaragaje impungenge, ati, “Aha hantu dusanzwe tuhahinga ariko nta kibazo cyari cyakahabaye nk’iki, ntabwo tuzi uko biraza kugenda ariko namwe murabona ko biteye ubwoba kuko turi no gutinya kuhegera.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwihutiye gushaka itsinda ry’abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi ngo bubafashe kumenya icyaba kiri gutera iki kibazo. Visi Meya ushinzwe imari, ubukungu, n’iterambere, Clarisse Uwanyirigira, yasabye abaturage kwitondera gukomeza imirimo bakoreraga kuri uwo musozi mu gihe hategerejwe ibisubizo by’igenzura ry’abahanga.
Yagize ati, “Natwe twabibonye kuriya duhita dushaka itsinda ryo kudufasha kumenya impamvu zishobora kuba zarabiteye ariko twasabye n’abaturage kwitondera kuhakoresha mu gihe tutaramenya icyabiteye kugira ngo twirinde ko bishobora guteza impanuka.”
Kugira ngo abaturage bagume mu mutekano, umuhanda w’umugenderano aho ikibazo cyagaragaye wamaze gufungwa, mu rwego rwo kwirinda ko hari umuturage wahagirira ibyago. Ibi bikorwa by’ubutabazi bikomeje gukorwa mu gihe hategerejwe raporo y’itsinda ry’abahanga izagaragaza impamvu nyakuri y’iki kibazo kidasanzwe mu karere.