NEWS
Abaturage barasabwa kudaterwa impungenge n’abayobozi begura n’abirukanwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Nshimiyimana Vedaste arasaba abaturage kutagira impungenge, cyangwa ngo bumve ko hari ibyacitse kubera iyegura cyangwa kwirukanwa kw’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Yabitangarije mu Karere ka Muhanga ahabereye inama nsuzumamigendekere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu, Abadepite n’ay’Abasenateri aherutse kuba, mu rwego rwo kwitegura andi matora ateganyijwe mu mwaka wa 2026, ubwo hazaba hongera gutorwa abayobozi b’inzego z’ibanze.
Abari muri iyo nama bagaragaje muri rusange ko amatora aheruka yitabiriwe ku kigero cyo hejuru ya 99% mu gutora Umukuru w’Igihugu, kandi ko nta bibazo bikomeye byagaragaye usibye nk’ibijyanye n’irangamimerere byahitaga bikemukira ku site z’itora, no kuba hari abagejeje igihe cyo gutora barwaye.
Mu gusubiza ibyo bibazo hirya no hino ku bitaro hari hashyizwe ibiro by’itora ku buryo, n’abarwaye bagendaraga mu tugare babashije kwitabira amatora, naho abari badafite indangamuntu bari ku malisiti y’itora na bo bememererwa gutorera ku mugereka.
Nshimiyimana avuga ko mu bibazo byabagaragaye harimo kuba amatora y’abafite ubumuga yarakozwe ku rwego rw’Intara, bikaba byaragaragaye ko byagoye abo bafite ubumuga kujya gutorera ahantu hamwe maze hifuzwa ko mu matora ataha byazakosorwa.
Mu bindi byagaragajwe ni ingengo y’imari igenerwa amatora idahagije, aho wasangaga hari Uturere twibazaga aho amafaranga ari buturuke, hasabwa ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yajya itangaza kare ingengo yayo y’imari kugira ngo ahashwakishwa andi mafaranga bikorwe kare.
Ati, “Amatora yagenze neza n’indorerezi zayitabiriye zarabyishimiye, naho ku bafite ubumuga hemejwe ko hazashyirwaho site zirenze imwe mu Ntara mu rwego rwo kuborohereza, mu gihe ibijyanye n’ingengo y’imari nabyo izakomeza kongerwa kugira ngo amatora akomeze kugenda neza.”
Bikunze kugaragara ko hirya no hino mu Turere abayobozi b’inzego z’ibanze birukanwa binyuze mu byitwa kwegura, cyangwa kweguzwa iyo nta makosa asanzwe cyangwa ibyaha abantu bigeze bamenya ku muyobozi runaka.
Hari n’aho inama ziterana abayobozi bakagirwa inama zo kwegura ku mpamvu bwite zabo nyamara hari amakosa akomeye bakoze y’akazi, bigatuma abaturage bibazo ibiba biri kuba ntibamenye amakuru cyane ko amabaruwa yabo aba arimo ibyitwa impamvu zabo bwite.
Mu gihe hatangiye ibikorwa byo kwitegura amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze mu mwaka wa 2026, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Vedatse avuga ko amategeko ateganya ko iyo umuyobozi mu nzego z’ibanze yeguye, ku mpamvu ze bwite abimenyesha abaturage binyuze mu Nama Njyanama dore ko ari nazo ziba zihagarariye abaturage.
Nshimiyimana avuga ko umuyobozi ashobora kwegura cyangwa kwirukanwa ku mpamvu ze bwite cyangwa adashoboye kubangikanya ibyo asanzwe akora n’ubuyobozi, cyangwa atujuje inshingano, bityo ko ataguma mu nshingano igihe bigaragara ko hari ibimubangamiye.
Ati, “Nta muturage ukwiye kugira impungenge n’uko umuyobozi yeguye cyangwa yirukanywe nyuma y’igihe runaka atowe, kuko ntiyaguma mu nshingano igihe bigaragara ko hari ibyo atuzuza, akazi karamutse kakuziritse ntabwo wakwizirika ngo byanze bikunze nzarangiza manda”.
Hashize iminsi humvikana ukwegura no kwirukanwa kw’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Ntara y’Amajyepfo byaranugwanuzwe ariko nta kirajya ahagaragara, ariko naho birashoboka ko hari abazagenda batarangije manda zabo, bikaba bituma abantu bakunze kwibaza kuri iyo myegurire ikunze kuba uruhererekane no kubera igihe kimwe