NEWS
Abasirikare b’u Burundi banze kurwana na M23 bakatiwe
Urukiko rwo mu Burundi rwakatiye abasirikare 272 igifungo cy’imyaka 30 kubera kwanga kurwana n’umutwe wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Icyemezo cyo kohereza aba basirikare muri RDC cyashingiye ku masezerano ba Perezida b’ibihugu byombi bagiranye muri Kanama 2023.
Aba basirikare boherejwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho umutwe wa M23 wabiciye benshi, abandi ukabafata mpiri. Nyuma yo kurushwa imbaraga na M23, bamwe mu basirikare b’u Burundi batangiye kwanga gusubira ku rugamba, bavuga ko batazi icyo barwanira kandi babura ibikoresho bikwiye.
Leta y’u Burundi yabacyuye guhera mu Ugushyingo 2023, ifashishije indege n’ikiyaga cya Kivu. Aba basirikare bashinjwe kutubahiriza amategeko y’Umukuru w’Igihugu, kwigumura no kugambanira igihugu. Mu rubanza rwatangiye muri Gicurasi 2024, babiri muri bo bagizwe abere, abandi bakatirwa igifungo cy’imyaka itandukanye kuva kuri 20 kugeza kuri 30, ndetse baciwe ihazabu y’amadolari ya Amerika.
Aba basirikare barimo ba Colonels na Majors, bavuze ko bakurikizaga amabwiriza y’ababakuriye kandi basabye kubagirwa abere bakagarurwa mu kazi kabo. Nyuma yo gukatirwa, bateguje ko bazajuririra icyemezo cy’urukiko.